Ibifashijwemo na Eddie Nketiah, Arsenal yabashije gukura intsinzi mu Busuwisi ihatsindiye FC Zurich ibitego 2-1 mu gihe Manchester United yatangiye amatsinda ya Europa League itsindirwa imbere y’abafana na Real Sociedad yo muri Espagne igitego 1-0.
Byari intangiriro z’urugendo ruzasozwa muri Gicurasi 2023, aho amakipe azabanza gukinira mu matsinda, nyuma akiyongeraho azava muri Champions League bakajya gukuranwamo, nyuma hakazamenyekana utwara igikombe.
Ku mugoroba wa mbere w’imikino, ikipe ya Arsenal yitabye mbere y’abandi, itsindira FC Zurich yo muri Busuwisi kuri Stade ya Letziground, abafana bayo bakomeza kurangwa n’akamwenyu.
Mu mukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 2-1, niyo yafunguye amazamu ku gitego cy’umunya-Brazil, Marquinhos Alencar wakinaga umukino we wa mbere, aho yaboneje neza mu izamu, umupira yari ahawe na rutahizamu Edward Nketiah ku munota wa 16.
Mirling Kyrziu yaje kubonera FC Zurich igitego cyo kwishyura ku munota wa 44, ariko Arsenal iza kongera kuyobora umukino ku munota wa 62’ ubwo Marquinhos na we yahaga Edward Nketiah umupira mwiza, rutahizamu akawuruhukiriza mu rushundura.
Mu wundi mukino w’itsinda A ririmo Arsenal, PSV Eindhoven yo mu Buholandi yanganyije 1-1 na Bodoe Glimt yo muri Norway, aho rutahizamu Joel Mugisha Mvuka wa Bodoe ukomoka mu Rwanda yakinnye iminota yose.
Mu itsinda E, Manchester United yatangiye isubiza abafana bayo mu bihe byo kwibaza niba koko yariyubatse neza cyangwa ibeshyabeshya, kuko yatsindiwe kuri Stade yayo ’Old Trafford’ na Real Sociedad yo muri Espagne.
Igitego rukumbi cyatsinzwe na Brais Mendez kuri Penaliti yo ku munota wa 59, nicyo cyatumye Real Sociedad itahana intsinzi, mu gihe nyamara Manchester United yari yakoresheje abakomeye barimo Cristiano Ronaldo na Casemiro.
Mu wundi mukino w’iri tsinda, Omonia Nicosia nayo yakiniraga imbere y’abafana bayo muri Cyprus yakubiswe itababariwe ibitego 3-0 na Sheriff Tiraspol yo muri Moldova.