Ubuyobozi bwa Espoir FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Gatera Moussa bushinja ‘gusinyana’ na Gorilla FC zizahura ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, mu mukino usoza Shampiyona ya 2021/22.
Yaba Espoir FC na Gorilla FC, nta n’imwe muri izo ifite kinini iharanira muri uwo mukino. Iyi kipe y’i Rusizi iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 35 naho Gorilla FC ifite amanota 30 ku mwanya wa 14.
Mu gihe umutoza Gatera Moussa aherutse kwemeza ko azatandukana na Espoir FC yari amazemo imyaka ibiri, hari amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Gorilla FC kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022, Espoir FC yandikiye uyu mutoza imumenyesha ko ahagaritswe kubera ko “yasinyiye” Gorilla FC zizahura ku wa Gatandatu.
Perezida wayo, Twizerimana Vincent, yagize ati “Nshingiye ku makuru ariho ko wamaze gusinyana n’ikipe ya Gorilla FC nk’Umutoza Mukuru wayo, nshingiye kandi ko Espoir FC ifite umukino wa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda, Icyiciro cya Mbere mu bagabo, uzayihuza na Gorilla FC tariki ya 18 Kamena 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko ingengabihe ya FERWAFA ibigaragaraza;”
“Nshingiye kandi ko nawe ubwawe witangarije mu itangazamakuru uhamya ko uzakorana na Gorilla FC mu gihe kizaza; Ubuyobozi bwa Espoir FC bukwandikiye bukumenyesha ko uwo mukino wavuzwe haruguru utemerewe kuwutoza ku bw’impamvu zavuzwe haruguru, bityo Umutoza w’Abanyezamu ngeneye kopi afatanyije n’abandi basigaye ni bo bazatoza uyu mukino.”
Ku rundi ruhande, Gatera wakiriye iyi baruwa, yasubije ko atemera ingingo yatanzwe kuko ibyayivuzwemo atigeze abimenyesha Espoir FC.
Yagize ati “Ingingo ivuga ko nabatangarije ko nzatoza Gorilla FC ntabwo nyemera kuko ntagihamya kiriho. Ntabwo nigeze mbibabwira.”
Gatera Moussa wageze muri Espoir FC muri Kamena 2020, akayifasha kuba iya gatatu mu mwaka wa mbere, yatoje amakipe arimo Sunrise FC, Isonga FC na Rayon Sports FC nk’umwungiriza kimwe no mu Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi (U17) mu gihe yigeze kuba umutoza mukuru wa Gasogi United ikiri mu Cyiciro cya Kabiri.