Esperance yasabwe gusubiza igikombe cya CAF Champions League yari yahawe

Ikipe ya Esperance de Tunis yo muri Tunisia yasabwe gusubiza igikombe cya CAF Champions League yari yahawe kugira ngo umukino wa Final uzasubirwemo.

Umukino wa nyuma wa CAF Champions League wari wahuje Esperance na Wydad Casablanca yo muri Maroc. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi wabereye muri Maroc banganyije 1-1.

Mu mukino wo kwishyura, Esperance yari yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere, kiza kwishyurwa na Wydad Casablanca ariko umusifuzi aracyanga, biteza ikibazo bituma Wydad Casablanca yivana mu kibuga. Igitego cyari cyabonetse ku munota wa 59 gitsinzwe na Walid El Karti ku mutwe.

Abakinnyi ba Wydad Casablanca bashakaga ko hakoreshwa uburyo bwa VAR (the video assistant referee) kugira ngo bashire amatsiko niba batibwe. Ikibazo cyakomeye kurushaho nyuma yo gusanga VAR idakora.

VAR yari ku kibuga ariko ngo ntiyakoraga kubera ikibazo yari ifite nkuko abakinnyi ba Wyadad babibwiwe.

Nyuma y’isaha irenga, igikombe cyaje gushyikirizwa Esperance ariko CAF yasabye ko umukino uzasubirwamo , ugakinirwa ku kibuga kiri ‘neutre’ (kitari icya Esperance ntikibe nicya Wydad)

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko uyu mukino uzasubirwamo nyuma y’igikombe cya Afurika kizasozwa tariki 19 Nyakanga 2019.

CAF ngo yasabye abakinnyi ba Esperance kuzasubiza igikombe ndetse n’imidali bari bahawe. Ni igikombe bari bahawe nyuma y’iminota 95 yashize icyo kibazo cyanze gukemuka.

Perezida wa Wydad yari yavuze ko babaye inzirakarengane k’ayo mahano yabaye ari naho yahereye asaba CAF gukora iperereza.

VAR yari ku kibuga ariko idakora

Abakinnyi ba Wydad banze kongera gukina hadakoreshejwe VAR ngo barebe niba batibwe igitego

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo