Eric Ngendahimana na Samuel Ndizeye nabo batangiye imyitozo (AMAFOTO)

Ba myugariro, Ngendahimana Eric na Samuel Ndizeye bamaze gusanga abandi mu myitozo ya Rayon Sports iri gukora yitegura ’saison’ ya 2022/2023.

Ni imyitozo bakoranye n’abandi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022 mu Nzove.

Samuel Ndizeye avuye mu biruhuko mu gihugu cy’u Burundi. Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu Sports, we ntiyatangiranye n’abandi kuko yari yasabye uruhushya umutoza rwo kujya mu bibazo by’umuryango we.

Blaise Nishimwe byari biteganyijwe ko na we atangira imyitozo kuri uyu wa mbere ariko ntiyayitabiriye. Myugariro Hirwa Jean De Dieu na we yasabye uruhushya kuko afite ibizamini bya Leta.

Ntagihindutse, kuri uyu wa kabiri, Nkurunziza Felicien, myugariro wo ku ruhande rw’i buryo yatangira imyitozo muri Rayon Sports. Ni myugariro ikipe ya Rayon Sports igomba gukura muri Espoir FC.

Abandi bari mu nzira bava mu biruhuko ni Musa Esenu na Onana Willy Esombe nabo bazasanga abandi mu Nzove aho iyi kipe iri gukorera imyitozo yo kwitegura ’saison’ ya 2022/2023 muri iki cyumweru, bitarenze ku wa kane.

Eric Ngendahimana yatangiye akazi muri Rayon Sports

Samuel Ndizeye na we yamaze gusanga abandi mu myitozo

Umutoza Pablo na we yamaze gutangira akazi nk’umutoza wongerera abakinnyi ingufu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo