Eric Kanza wakiniraga Musanze FC yaguzwe n’ikipe yo muri Kenya

Rutahizamu w’Umunye-Congo, Eric Kanza Angua, wari umaze umwaka umwe muri Musanze FC, yaguzwe na Sofapaka FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya.

Eric Kanza yari amaze umwaka umwe muri Musanze FC yamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri muri Nzeri 2021.

Amakuru aturuka muri Kenya ni uko Sofapaka FC yamaze kuvugana na Musanze FC kuri uyu mukinnyi ku buryo azakinira Watoto wa Mungu mu mwaka utaha w’imikino.

Kanza watsinze ibitego bitatu mu mwaka ushize w’imikino, yatsindiye Musanze FC igitego cyayifashije kwikura imbere ya Mukura VS mu mukino wa nyuma iyi kipe yatsindiye kuri Stade Ubworoherane mbere y’uko Shampiyona ishyirwaho akadomo.

Ni umwe mu bakinnyi 12 bimaze kumenyekana ko batazakomezanya na Musanze FC mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru iheruka gutandukana na Twagirimana Pacifique, Tuyisenge Niyonkuru Vivien, Niyitegeka Idrissa, Ndagijimana Ewing, Uzayisenga Maurice na Murangamirwa Serge.

Abandi bamaze gusezererwa ni Samson Irokan Ikechukwu, Byiringiro Eric, Hagenimana Jean Baptiste, Ayodelle Victor na Niyonsenga Ibrahim.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo