*Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018 , Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Enyimba FC yo muri Nigeria ibitego 5-1 mu mukino wo kwishyura muri ¼ muri CAF Confederations Cup. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije i Kigali 0-0
*Ikipe ya Enyimba niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12, nyuma y’aho Mugabo Gabriel yari ahushije umupira, maze rutahizamu Augustine Sopuluchi Dimgba ahita awuboneza mu izamu rya Rayon Sports
*Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Bon Fils Caleb ku munota wa 24 w’umukino. Hari ku mupira wazamukanwe na Muhire Kevin, awuhereza Eric Rutanga wahise awuhindura mu izamu maze Bimenyimana Bonfils Caleb ahita atsinda igitego cyo kwishyura.
*Ku munota wa 27 Mutsinzi Ange yagiye gutera umupira awihera rutahizamu wa Enyimba Udo Ikouwem, yahise atera ishoti maze umupira ukubita ku kuguru kwa Manzi Thierry uhita ujya mu izamu.
*Ku munota wa 39, umutoza wa Rayon Sports nyuma yo kubona ko harimo kutumvikana hagati ya ba myugariro, yahise akuramo Mutsinzi Ange yinjizamo Mugisha Gilbert, gusa igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Enyimba kuri kimwe cya Rayon Sports.
*Igice cya kabiri kigitangira, Enyimba yaje guhita itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 47, igitego cyatsinzwe na Sunday Adetunji.
*Ku munota wa 59, Rayon Sports yatsinzwe igitego cya kane kuri Coup-Franc , umupira bateye Rwatubyaye Abdul akawukoraho n’umutwe ugahita werekeza mu izamu.
*Ku munota wa 78, Enyimba yatsinze igitego cya gatanu, kuri Coup-Franc yatewe maze Bashunga Abouba awukuramo, Isiaka Oladuntoye ahita awushyira mu izamu, umukino urangira ari ibitego 5-1.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze umukino Rwandamagazine.com yabegeranyirije
Umwanya wagenewe abanyamakuru
Imbwa nizo zifashishijwe kuri uyu mukino ngo zirinde umutekano ku bafana bateza akavuyo kuri Stade
Mbere y’umukino, Enyimba FC ifite umuco w’uko indirimbo irata ibigwi by’ikipe yabo haza ababyinnyi bakayibyina
Umugabo w’imyaka 60 niwe uba wiyerekana akora ubufindo bunyuranye ku mupira
Guverineri wa Abia State agera kuri Stade
Guverineri asuhuza Ambasadeli Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria
Aramukanya na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi
Imodoka zazanye Guverineri wa Abia State
Perezida Muvunyi na Ambasadeli Kamanzi barebye uyu mukino
Mudaheranwa Yussuf bakunda kwita Hadji (i buryo), na Visi Perezidawa FERARWAFA ni bamwe mu bari baherekeje Rayon Sports muri Nigeria
Ruhamyambuga Paul wigeze kuyobora Rayon Sports
Mushimire Jean Claude ushinzwe imishinga ya Rayon Sports
Umuyobozi mukuru wa Enyimba FC
MC washyushyaga abafana ...aha yagiraga ati " Aya manota 3 turayakeneye cyane pe!Ndasaba abakinnyi, nibabura umupira, ntibabure umuntu!"
Abasimbura n’abatoza ba Enyimba FC
Abasimbura ba Rayon Sports
Abatoza ba Rayon Sports
Abatoza ba Enyimba FC
Abakinnyi b’amakipe yombi babanza gusenga mbere yo kwinjira mu kibuga
Mbere yo gutangira umukino, abakinnyi ba Enyimba babanza gusuhuza abafana, kapiteni afashe ibendera ryayo arizunguza
11 Enyimba FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ba myugariro ba Enyimba bari bahagaze neza cyane
Bimenyimana nyuma yo kwishyura igitego
Theophilus Afelokhai, umunyezamu wa Enyimba yongeye kuba ibamba mu izamu
Igice cya mbere kirangiye, Caleb yababaraga ukuboko
Umubyinnyi washyuhije abantu igice cya mbere kirangiye
Ubukeba ku ruhande....Akwa United ya kabiri ku rutonde rw’agateganyo muri Nigeria yari yaje gushyigikira Enyimba FC
Umutoza n’abakinnyi ba Enyimba FC bishimira kimwe mu bitego 5 batsinze Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bibazaga ibiri kubabaho
Christ Mbondi yagerageje nibura gushaka icya 2 ariko biranga
Enyimba yarushije Rayon Sports mu buryo bugaragara
Kapiteni wa Enyimba ni umwe mu bagoye cyane Rayon Sports
Myugariro Ifeanyi Anaemena yongeye kugora cyane abakinnyi ba Rayon Sports nkuko yabikoze mu mukino ubanza
Habuze gato ngo Irambona Eric atsinde iki gitego
Mugisha Gilbert wasimbuye Mutsinzi Ange mu gice cya mbere
Muhire Kevin yakomeje gushyiramo imbaraga ariko biranga
Kevin agerageza ishoti rya kure
Agahugu umuco, akandi uwako...muri Stade, abafana banywaga urumogi ku mugaragaro kandi ku bwinshi
Umukino urangiye, abakinnyi ba Rayon Sports byabagoye kumva ibibabayeho
Abakinnyi ba Enyimba bashimira abafana nyuma y’umukino
Kari agahinda ku bakinnyi ba Rayon Sports n’abatoza , umukino urangiye
PHOTO:RENZAHO Christophe