Elena Rybakina yegukanye Wimbledon 2022

Ku myaka 23, Elena Rybakina yabaye Umunya-Kazakhstan wa mbere wegukanye irushanwa rikomeye muri Tennis ‘Grand Slam’ nyuma yo gutsinda Umunya-Tunisia Ons Jabeur ku mukino wa nyuma wa Wimbledon wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Rybakina yabigezeho nyuma yo guturuka inyuma gatsinda 3-6 6-2 6-2 ndetse yabaye umukinnyi muto wegukanye Wimbledon mu bakina ari umwe kuva mu 2011.

Nyuma yo kugorwa mu iseti ya mbere, yazamuye urwego, ashyira igitutu kuri Jabeur watangiye gukora amakosa atandukanye.

Rybakina yavukiye i Moscow ndetse intsinzi ye ije mu mwaka Wimbledon yafashemo icyemezo cyo guhagarika abakinnyi bakomoka mu Burusiya.

All England Club ntiyigeze yemerera abakinnyi bava mu Burusiya na Belarus kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka kubera uburyo ibihugu byombi byagize uruhare mu ntambara yashojwe muri Ukraine.

Nyuma yo gutsinda, Rybakina usanzwe ari nimero ya 17, yagize ati “Amagambo ntiyasobanura uburyo nishimye.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo