Nyuma yo gusinya amasezerano n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates), ECO ARTS Rwanda iri gutegura kujyana amakipe atandukanye n’abahanzi mu irushanwa rizabera muri United Arab Emirates rizaba mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco wo kwita kubidukikije n’ubukerarugendo binyuze muri siporo n’ubuhanzi mu Rwanda.
Ibi ECO ARTS Rwanda ibigezeho nyuma yo kwitabira inama ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo bwo kuzikumira no guhangana na zo mu nama izwi nka COP [Conference of the Parties] ya 28 yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahuje ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’abikorera, ba rwiyemezamirimo n’abandi bose bakoresha ijwi ryabo mu kubungabunga ibidukikije, yabereye muri Leta zunze Ubumwe z’abarabu UAE i Dubai kuva ku itariki 30 ugushyingo kugeza tariki 12 Ukuboza 2023.
Muri iyo nama Eco Arts, yasinye amasezerano y’ubufatanye na Creative Hub-UAE mu gutegura irushanwa ryitwa ECO SPART CUP rizajya rihuza amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye, mu mikino itandukanye harimo basketball, football, volleyball, handball, Cricket, abahanzi n’ababyinnyi (Gakondo n’izigezweho)
n’abanyarwenya.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco wo kwita kubidukikije n’ubukerarugendo binyuze
muri siporo n’ubuhanzi mu Rwanda, amakipe, abahanzi, ababyinnyi n’amatorero bifuza kwitabira ayo marushanwa bakwandika babisaba kuri [email protected] cyangwa [email protected]. Imyaka y’abizitabira iri hagati ya 10 na 20, mu byiciro bitanu bitandukanye.
Mu bizagenderwaho bahitamo amakipe bazafata y’abagabo n’abagore harimo kuba iyo kipe isanzwe iriho (n’amakipe y’ibigo by’amashuri n’ amatorero aremewe) no kuba bafite ubushake bwo gukora ubukangurambaga ku ihindagurika ry’ikirere. Ibindi bizagenderwaho bizatangazwa bitarenze tariki 30 Ukuboza 2023.
Iri rushanwa riteganyijwe kuba tariki 24 na 28 Werurwe 2024 muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu/UAE (United Arab Emirates) mu Mujyi wa Sharjah.
Sharjah ni Umujyi wa Gatatu mu Mijyi ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu/UAE inyuma ya Dubai na Abu Dhabi.
Shumbusho Patience CEO wa Eco Arts na Khulood Al Junaibi umunyamabanga wa UAE Sports /amafederasiyo yose ubwo bahererekanyaga amasezerano y’ubufatanye bari bamaze gusinyana
Aya masezerano yasinyiwe mu nama yabaye ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo bwo kuzikumira no guhangana na zo mu nama izwi nka COP [Conference of the Parties] ya 28 yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu