#EAPCCO2023:Polisi y’u Rwanda yacanye umucyo mu marushanwa yo kurasa (AMAFOTO 500)

Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali wa Zahabu mu mukino wo kurasa (kumasha) wabereye mu Kigo cya Polisi giherereye mu Karere ka Bugesera.

Umukino wo kumasha ni umwe mu mikino 13 yaberaga mu Rwanda mu mikino ihuza abapolisi bo mu muryango w’abayobozi ba Polisi mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasurazuba (EAPCCO).

Abarushanwaga babikoze mu gihe cy’iminsi 3. Barushanwaga mu byiciro bibiri: Kurashisha imbunda nto ya Masotela (Pistolet) n’imbunda nini yo mu bwoko bwa ARM 81-1. Abarushanwa babikoze mu byiciro 2:Icyiciro cy’abagabo n’icyiciro cy’abagore. Habanje kurushanwa buri muntu ki giti cye, nyuma barushanwa mu makipe haba mu bahungu n’abakobwa.

Mu kurushanwa, habagaho ibyiciro bitandukanye harimo guhindura intera abarasa barimo, kugabanya igihe abarasa bakoresha bakaba bakoresha igihe gito ugereranyije n’icyo batangiriyeho, kurasa amasasu menshi mu gihe gito gishoboka, ndetse no kurasa mu gihe umuntu afite igihunga (shooting under stress) aho abarushanwa bava mu ntera runaka biruka basiganwa, bagatanguranwa ku murongo, bakabona kurasa, byose bigakorwa mu gihe gito gishoboka harimo aho bagombaga gukoresha amasegonda mirongo ine habariwemo kwiruka no kurasa amasasu bahawe.

Ku mukino wa nyuma wabereye mu kigo cya Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe, u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere rutwara imidali 6 ya Zahabu, 5 ya silver n’ibiri ya bronze.

Kenya niyo yaje ku mwanya wa Kabiri nyuma yo kwegukana imidali ibiri ya silver, n’umudali umwe wa zahabu na bronze mu gihe Uganda nayo yatwaye umwe wa bronze.

Corporal (CPL) Ndungutse Patrick niwe wegukanye imidali myinshi mu bagabo. Umudali wa zahabu mu kurashisha Pistolet ku giti, umudali wa zahabu mu kurashisha imbunda nini ku giti cye ndetse n’indi ibiri yegukanye mu ikipe ye (uwa zahabu mu kurashisha pistolet n’uwa Silver mu kurashisha imbunda nini).

Mu bakobwa, PC (Police Constable) Niyindeba Aline na we wegukanye imidali 4. Yabaye uwa 3 mu kurashisha Pistolet ku giti cye, anaba uwa 3 mu kurashisha imbunda nini mu kurushanwa ku giti cye, hiyongereyeho imidali 2 ya zahabu ikipe ye y’abakobwa yegukanye

Muri rusange muri iryo rushanwa ryo kurasa, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere, rukaba rwatwaye imidali 6 ya zahabu, imidali 5 ya Silver ndetse na 2 ya Bronze n’igikombe nyamukuru. Rwakurikiwe na Kenya yatwaye umudari umwe wa Zahabu, 2 ya Silver, umwe wa Bronze n’igikombe kiringaniye, naho ku mwanya wa gatatu haza Uganda yatwaye umudali umwe wa Zahabu, umwe wa Bronze n’igikombe gito.

Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda nibo baje gutangiza aya marushanwa. Uhereye i bumoso hari, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Felix Namuhoranye, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda na CP Emmanuel Butera ukuriye Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) cyaberagamo aya marushanwa

Abarushanwa bo mu bihugu bitandukanye bahereye ku kurashisha Masotela (Pistolet)

Hari icyiciro byageraga aho bagashyira amasasu mu ntera runaka, bagatanguranwa kujya kuyazana bagasubira muri metero 100 bakarasa mu gihe runaka bahawe (shooting under stress). Uwatinze kuhagera, amasegonda yabaga ari kumushirana

Uwarashe mu mukara ahari umubare 10 niwe wabaga abonye amanota menshi, akagenda agabanuka bitewe n’uburyo isasu yarashe rigenda rijya ku nziga zo hirya yaho

Ababara amanota bo mu bihugu bitandukanye bazaga kubara kuri buri nshuro ayo buri wese agize. Nyuma hahitaga hongerwaho ikindi gipapuro inyuma kugira ngo nibongera kurushanwa batangire bushya

Buri wese yahabwaga amasasu angana n’abandi

Abanyamakuru bari bahawe ikaze ngo barebe uko umukino wo kurushanwa kurasa (kumasha) ugenda

Uyu ni umupolisi wo muri Kenya

Abarushanwa babanje kurushanwa bahagaze ahantu hamwe...bikaba nabyo mu byiciro, harimo kurasama amasasu 10 mu munota umwe, ubindi mu masegonda 25 gutyo gutyo

Byose byari ku murongo. Umwe mu bashinzwe gukurikirana irushanwa uramubonana itumanaho ryamufashaga kuvugana na bagenzi ku buryo hari urashe bamaze gusifura ko igihe cyageze, ahita amenyakana bakamukuraho amanota

Nyuma barushanwaga mu makipe, bakava mu ntera ya metero 250 bakirusha bagatanguranwa kugera muri metero 200 bakarasa intego zigenda (moving targets)...iyi ni ikipe y’u Rwanda. Buri kipe yakinishaga abakinnyi 5 bakarushanwa kurasa intego 5 mu gihe gito. Iyatangaga indi kuzirasa zose kandi mu gihe gito niyo yabaga itsinze. Ikindi cyakurikiragaho kureba ni ikipe yarashe intego nyinshi kurusha indi mu gihe amakipe yose atabashije kuzirasa zose. Ikipe y’u Rwanda aha yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo guhiga izindi zose

Ikipe yo muri Sudani yitegura kwiruka igana aho bagomba kurasira

Ikipe y’u Burundi

Ikipe y’u Burundi yishimira umusaruro wayo nyuma yo kurasa intego 3 muri 5. Muri iki cyiciro, u Burundi bwegukanye umudali wa 3 (Bronze) inyuma y’ikipe y’u Rwanda n’iya Kenya yabaye iya 2

Hakurikiyeho abakobwa mu kurushanwa ku giti cyabo mu kurushisha Pistolet ndetse no guhatana bari mu makipe y’ibihugu byabo. Ubanza i bumoso ni uwo muri Kenya, akurikiwe n’uwo muri Tanzania. Abanyarwandakazi nabo barahatanye

Umwarimu we aramwibutsa neza ibyo bize mu myitozo. Aha ni mbere gato y’uko batangira guhatana ku giti cyabo

Ikipe y’abakobwa ya Uganda

Mu kurushisha Pistolet mu makipe y’abakobwa nabwo Polisi y’u Rwanda yahacanye umucyo, ikipe ya Polisi y’u Rwanda iba iya mbere, ikurikirwa n’u Burundi, Kenya iba iya 3

Abayobozi bo muri Polisi zo muri aka Karere bakurikiye aya marushanwa ubusanzwe agaragaza igipolisi gihiga ibindi mu myitozo no kugira abafite ubuhanga mu kurasa

Intego barasaga ubwo bari bageze ku mbunda nini zo mu bwoko bwa ARM 81-1

Iri rushanwa riba rivuze kinini ku buryo intsinzi buri wese aba ayishakira hasi hejuru. Uyu mu General wo muri Sudan aratunganyiriza imbunda umusore we ngo akunde azi kwitwara neza. Aho ari kumutunganyiriza niho barebera igipimo cy’ikiraswa

Cpl Ndungutse Patrick wahesheje ishema u Rwanda akegukana imidali 2 ya zahabu. Yabaye uwa mbere mu kurushisha Pistolet, anaba uwa mbere mu kurashisha imbunda nini. Muri rusange yegukanye imidali 4 kuko muri Pistolet ikipe ye nabwo yegukanye umudali wa zahabu, inegukana uwa Silver (uwa kabiri) mu kurashisha imbunda nini

Ufotora agomba kuba ari tayari na we !Itegereze neza urabona igishushungwa cy’isasu kiguruka nyuma y’uko ryo rimaze gusohoka. Isasu rya ARM 81-1 riba rifite umuvuduko wa Metero 720 mu isegonda rimwe (720 m/s (2,400 ft/s))

Ikibuga bigiraho/barushanirizwaho kurasa (kumasha)

Aha byanze bikunze urugero rw’imyotozo ruragaragara !Polisi y’u Rwanda yerekanye ko imyitozo yayo iri hejuru

Ifoto irakwereka ko ari kurasira ku ntera ya Metero 250

Iki kibuga cya CTTC Mayange cyatangariwe cyane n’abaje mu marushanwa ya #EAPCCO2023 uburyo cyubakanywe ubuhanga

Umupolisi wo muri Ethiopia agana ku murongo atwaje mugenzi we imbunda

Ikipe ya Uganda yabaye iya mbere mu kurashisha imbunda nini

Ikipe y’u Burundi mu cyiciro cyo kurashisha imbunda nini

Ikipe ya Tanzania yabaye iya 3 mu kurashisha imbunda nini (Rifle)

Ikipe y’u Rwanda hamwe n’umwarimu wabo

No kurashisha imbunda nini, abakobwa b’u Rwanda bitwaye neza cyane ndetse bitangaje kuko intego bazirasaga mu masegonda make cyane, ibintu byatangaje abantu bari kuri iki kibuga bose ndetse bamwe mubo bahatanaga baza kwishimana nabo

I bumoso hari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera wari waje kwihera ijisho isozwa ry’aya marushanwa yabaye mu minsi 3. I buryo hari uwari uhagarariye Polisi ya Kenya. Hagati ni CP Emmanuel Butera ukuriye ikigo cya Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) cyaberagamo aya marushanwa wakomeje gukurikirana byose ko biri ku murongo kuva amarushanwa atangiye kugeza asojwe

Niyindeba Aline na we wegukanye imidali 4. Yabaye uwa 3 mu kurashisha Pistolet ku giti cye, anaba uwa 3 mu kurashisha imbunda nini mu kurushanwa ku giti cye, hiyongereyeho imidali 2 ya zahabu ikipe ye y’abakobwa yegukanye

Hose intsinzi y’igihugu iraryoha! Uyu mupolisi byaramurenze ubwo abakobwa ba Polisi y’u Rwanda bari bamaze kwandika amateka bakaba aba mbere bagaragaje urwego ruhambaye mu kurashisha imbunda nini

Ababaye aba mbere mu kurushisha imbunda nini ku giti cyabo. Hagati ni Ndungutse Patrick wabaye uwa mbere...i bumoso ni Nteziryayo wabaye uwa kabiri, i buryo hari Cyubahiro wabaye uwa 3

Hagati hari Narame J. wabaye uwa mbere mu kurushisha imbunda nini mu kurushanwa ku giti cye...i bumoso ni Uwineza wabaye uwa kabiri. I buryo ni Niyindeba Aline

Aline yishimira imidali yahesheje u Rwanda

Ndungutse yishimira imidali yegukanye akanahesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange

Uko imidali yagiye itsindirwa haba ku bakinnyi ku giti cyabo ndetse no ku makipe

Uko ibihugu byegukanye imidali itandukanye

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo