Dylan yamaze gusanga abandi mu mwiherero w’ Amavubi U23 (AMAFOTO)

Myugariro Dlyan Maes ukina mu cyiciro cya kabiri muri Cyprus mu ikipe ya Alki Oroklini yakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu , Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje kwitegura Mali y’abatarengeje iyo myaka.

Dylan yageze mu mwiherero mu karere ka Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022, akorana imyitozo n’abandi ku mugoroba.

U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino ubanza uzabera i Huye ku wa 22 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.

Biteganyijwe ko Mali izagera mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukwakira 2022.

Amavubi U-23 yageze muri iri jonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Libya U-23 hitabajwe itegeko ry’igitego cyo hanze. Libya yari yatsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza, u Rwanda ruyitsinda 3-0 mu wo kwishyura wabereye i Huye mu kwezi gushize.

Dylan Georges Francis yamaze gusanga abandi mu mwiherero

Yves Rwasamanzi na Gatera Moussa, abatoza b’Amavubi U23

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo