Dukunda Rayon Fan Club bishimiye ibyo bagezeho mu mwaka umwe bamaze

Dukunda Rayon Fan Club yishimiye ibyo yagezeho mu mwaka umwe imaze ishinzwe, biyemeza gukomeza gushyigikira Rayon Sports yabahuje, bakuba kabiri umusanzu basanzwe batanga.

Dukunda Rayon Fan Club yashinzwe muri 2022 mu gihe isi yari iri gusohoka mu cyorezo cya Covid-19. Abanyamuryango bishimiye ko kugeza ubu bakiri muri Fan club zuzuza inshingano neza mu muryango wa Association Rayon Sports bityo ko biyemeje kuzamura umusanzu basanzwe batanga, bakava ku bihumbi ijana, bakagera ku bihumbi magana abiri.

Kugeza ubu Dukunda Rayon Fan Club ifite abanyamuryango 68.

Ruhiza Diego ushinzwe Mobilisation muri Dukunda Rayon

Murenzi Faustin, umugenzuzi muri Dukunda Rayon

Clet Murara, Visi Perezida wa Dukunda Rayon niwe wayoboye iyi nteko rusange

Gaspard, umunyamabanga wa Dukunda Rayon

Bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga imisanzu yabo ya buri kwezi

Ally, umugenzuzi mukuru muri Dukunda Rayon Fan Club

Eraste Rukundo, umuyobozi wa Dukunda Rayon yashimiye abanyamuryango ba Dukunda Rayon uburyo bakomeza kwitangira Rayon Sports, abasaba kongera imbaraga kuko ngo igeze aho ibacyeneye cyane nyuma y’uko izasohokera igihugu muri CAF Confederation cup

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo