Fan club ya Dream Unity iri mu zifana Rayon Sports yatangiye kwamamaza sosiyeti icuruza amashusho ya Canal+ , mu buryo bwihariye buza busanga ubwo iyi kompanyi igirana na Rayon Sports.
Kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, abanyamuryango bagera kuri 120 ba Dream Unity nibwo bari bacyereye kujya gushyigikira ikipe yabo ya Rayon Sports mu mukino bakiriwemo na APR FC bakayitsinda 1-0, ubera i Huye.
Abagize Dream Unity bari bafite imitaka, ibirango byabo biriho Canal Plus kugeza no ku ngoma zabo. Ni bimwe mu bikubiye mu masezerano yihariye iyi fan Club yagiranye na Canal+ mu kurushaho kuyimenyekanisha. Ni amasezerano bagiranye nyuma yo kwishimira imikorere myiza yabo.
Tariki 11 Ugushyingo 2021 nibwo Canal+ yagiranye na Rayon Sports amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe, wagombaga kongerwa ndetse yaje kuvugururwa tariki 30 Kamena 2022.
Dream Unity izajya yamamaza Canal+ mu ngendo zinyuranye bazajya bakora mu Ntara baherekeje ikipe yabo. Bazajya bagenda bakangurira abaturage kugana iyo sosiyeti.
Dream Unity igizwe n’abanyamuryango 316. Yashinzwe tariki 10 Nyakanga 2020. Yatangiye itanga umusanzu ungana n’ibihumbi amagana atatu (300.000 FRW). Ni umusanzu wagiye uzamuka. Ubu batanga umusanzu wa Miliyoni (1.000.000 Frw) Ku kwezi ndetse niyo Fan club itanga umusanzu mwinshi Ku kwezi muri fan clubs 53 za Rayon Sports.
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>