Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye cyane Dream Unity kuba iya mbere mu gutanga umusanzu uri hejuru muri Fan Base ya Rayon Sports bituma Perezida w’iyi kipe , Twagirayezu Thadee ayiha izina ry’Inkomarume, risobanura abantu ubundi batambuka aho abandi batahise batinyuka kunyura.
Hari mu biganiro iyi fan Club yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 2 Mutarama 2025 i Nyamirambo. Byitabiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Prosper n’abayobozi ku rwego rwa Fan Base ya Rayon Sports ndetse n’urwego rw’abafana.
Nyuma yo guha ikaze ubuyobozi, Dr Karera Claudine yabwiye abari aho amavu n’amavuko y’iyi fan Club. Yababwiye ko Dream Unity yashinzwe tariki 12 Nyakanga 2020, itangirana n’abanyamuryango 56 biganjemo abahoze muri March Generation Fan Club. Dr Karera Claudine yaboneyeho gushimira Runigababisha Mike wahoze ari umuyobozi wabo ubwo bari muri March Generation.
Dream Unity batangiye batanga umusanzu w’ibihumbi magana atatu ( 300.000 FRW). Ni amafaranga batanze mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama uwo mwaka. Muri Nzeri n’Ukwakira bwo bahise bazamura bajya ku mafaranga ibihumbi magana ane (400.000 FRW). Mu gushyingo n’Ukuboza uwo mwaka barazamutse bageza ku musanzu w’ibihumbi magana atandatu (600.000 FRW).
Guhera muri Mutarama 2021, Dream Unity fan club yatangiye gutanga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda muri Fan Base ya Rayon Sports. Ni amafaranga bakomeje gutanga batararanyije kugeza n’ubu.
Uretse gutanga umusanzu, banitabira gutanga amafaranga muri gahunda yo kugura umukinnyi mu ’Bururu bwacu’, agaciro kacu, gahunda ishyirwaho ngo abafana bigurire umukinnyi. Umwaka ushize batanze agera kuri Miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3.500.000 FRW).
Yaba Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic , umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Fan Base, yaba Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Rayon Sports na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, bashimiye cyane iyi fan club kubw’urukundo bakunda Rayon Sports ndetse bakanayirugaragariza batanga umusanzu wa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi. We yahise abaha izina ry’ ’inkomarume .
Twagirayezu Thadee yagize ati "Reka mbanze nshimire cyane umuyobozi wanyu, Dr Karera. Icya kabiri, nakunze cyane Dream Unity. Hari ibintu byinshi nabakundiye, nakunze ko mukunda Rayon. Mwebwe mukunda Rayon."
" Murayikunda Pe ! Kandi amarangamutima yanyu yo gukunda Rayon nanjye turayahuje cyane. Mbahaye izina ry’inkomarume kuko nimwebwe ba mbere mutanga umusanzu munini muri Rayon Sports... Inkomarume mu kinyarwanda, urabona mugiye kujya nk’ahantu hari ikibazo, abantu bagatinya kujyayo cyangwa ugasanga abantu barasigana, Inkomarume bo bakavuga bati oya, twe ntidusigana."
Nyuma yo kuganiriza abafana bo muri Dream Unity bari bahagarariye abandi, Perezida wa Rayon Sports yaboneyeho gusubiza ibibazo byabo bibaza ku ikipe babihererwa ibisubizo.
Hagati hari Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports , Twagirayezu Thadee ubwo yageraga aho abanyamuryango ba Dream Unity bari bahagarariye abandi yakiriwe na Dr Karera Claudine (i bumoso) ndetse na Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Dream Unity akaba n’umuyobozi w’ikipe y’abagore ya Rayon Sports
Dr Karera Claudine, umuyobozi wa Dream wa Dream Unity niwe watanze ikaze ku bayobozi anaboneraho kunyuramo amateka ya Dream Unity yatangiye itanga ibihumbi magana atatu ishingwa ariko ubu ikaba imaze imyaka irenga 3 itanga Miliyoni ku kwezi
Baptiste, umwe mu banyamuryango b’Imena muri Dream Unity Fan Club
Alain Abraham, umuyobozi muri Kwesa, umufatanyabikorwa wa Rayon Sports mu by’imyambaro na we ni umunyamuryango wa Dream Unity fan Club
Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic uhuza ibikorwa by’ama Fan clubs
Runigababisha Mike, umuyobozi wungirije w’abafana ba Rayon Sports akaba n’umuyobozi wa March Generation
Samson, umubitsi wa Dream Unity Fan Club
Valens ushinzwe guhanga udushya muri Dream Unity
Muhirwa Prosper yababwiye ko bashaka kwegukana igikombe ariko buri mufana wese wa Rayon Sports agomba kubigiramo uruhare
Munyabugingo Abdulkhalim, Visi Perezida wa Fan Base ya Rayon Sports akaba n’umuyobozi wa Gisaka Fan Club na we yari yitabiriye
/B_ART_COM>