Fan Club ya Dream Unity iri mu zifana Rayon Sports yakoze ibirori byo kwizihiza agahigo besheje ko kumara umwaka wose batanga umusanzu wa Miliyoni buri kwezi muri Rayon Sports, ikintu bari bamaze igihe barahigiye kugeraho.
Ni umuhigo bagezeho mu mwaka wa 2023 ubwo bamaze umwaka wose batanga Miliyoni itaburaho n’igiceri cy’ifaranga. Babigezeho nyuma y’imyaka isaga itatu bamaze batangiye gukora nka Fan club yemewe muri Rayon Sports.
Ibirori byo kwizihiza uyu muhigo byabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, bibera mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.
Minega Egide, Visi Perezida wa Dream Unity yabwiye Rwandamamagazine.com ko kuva fan club yabo yavuka muri 2020 bakomeje kuzamura umusanzu batanga, bagera aho bageza kuri Miliyoni ariko bibanza kujya bibagora kuyuzuza uko yakabaye kugeza ubwo hari igihe bayatangaga muri Rayon Sports iburaho amafaranga.
Ati " Twabihigiye kenshi ko tugomba kumara umwaka dutanga Miliyoni ku kwezi ariko hakaba ubwo bitunanira, tukayitanga haburaho ibihumbi makumyabiri, mirongo itatu cyangwa andi make kuriyo ariko urumva ko tutabaga twatujuje neza."
Yunzemo ati " Abanyamuryango bihaye intego y’uko bitazongera kubaho ko dutanga umusanzu wacu uburaho n’ifaranga rimwe, twiyemeza kumara umwaka wose wa 2023 ari nabyo twishimiraga uyu munsi."
Minega yashimiye byimazeyo buri munyamuryango wa Dream Unity kuba barabashije guhigura uyu muhigo, abasaba gukomeza kuba hafi ikipe yabo bihebeye nk’uko badahwema kubigaragaza.
Ati " Gutanga uriya musanzu umwaka wose si ikintu cyoroshye. Cyagizwemo uruhare n’abanyamuryango ari nayo mpamvu twateguye uyu munsi ngo tubibashimire, twidagadure, tunihe izindi ntego nshya."
Mu kwizihiza aka gahigo besheje, Dream Unity yakinnye umukino wa gishuti wahuje Unity ya mbere yifatanyije n’iya kabiri, bakina n’iya gatatu yifatanyije n’iya kane. Muri uyu mukino Unity ebyiri za mbere zatsinze ibitego 3-0 Unity ya gatatu yifatanyije n’iya kane.
Bamaze kubona uburyo umukino uba uryoshye, bamwe mu bakobwa bo muri Dream Unity bari muri ibi birori nabo basabye iminota mike maze abarimo Malayika na Feza bajya mu kibuga bagaragaza ubuhanga bafite mu kuwuconga.
Nyuma bakase umutsinda, barasangira, barasabana, banajya inama zindi zizakomeza kubafasha guteza imbere Rayon Sports bafana.
Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango, Minega yashimiye cyane uruganda rwa Skol rwabahaye ikibuga cyiza bagakiniraho umukino wa gishuti wabo.
11 Unity ya gatatu n’iya kane zifatanyije zabanje mu kibuga
11 ba Unity ya mbere n’iya kabiri ari nabo batsinze uyu mukino
Umutoza wa Unity ya 3 n’iya 4 asoma umukino
Murengarantwari Valens ushinzwe marketing na Innovation muri Dream Unity niwe watoje Unity ya mbere yifatanyije na Unity ya kabiri
Betty ari mu banyamuryango bari abaganga kuri uyu mukino, umwuga yakunze,...Ngo yasanze Mugemana na Claude bagakora muri Rayon Sports bakora umwuga ufasha cyane abakinnyi