Dr Norbert yatorewe kuyobora Gikundiro Forever (AMAFOTO)

Dr Norbert Uwiragiye yatorewe kuyobora Gikundiro Forever Group, fan club ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 3, asimbura Nsekera Muhire Jean Paul wayiyoboye kuva yashingwa muri 2013.

Hari mu nteko rusange yabaye kuri iki cyumweru tariki 7 Kanama 2022 kuri Bahamas i Remera.

Muhire Jean Paul wari uyoboye Gikundiro Forever na Komite ye bari basoje manda ebyiri. Itegeko ntiryabemereraga gukomeza kuyobora mu mwanya bari basanzwemo, kereka guhindura umwamya.

Komite yari icyuye igihe yari iyobowe na Nsenkera Muhire Jean Paul, Fista Jean Damascene wari visi perezida na Uwineza Appolinarie bita Cadette wari usanzwe ari umubitsi. Moses Karera wari umunyamabanga we yongeye gutorerwa uyu mwanya kuko yari yagiyeho asimbura Musafili Gilbert wagiye mu mahanga.

Muhire Jean Paul na Cadette nibo bari bafite umwihariko wo kuba bari muri iyi komite kuva muri 2013 ubwo Gikundiro Forever yashingwaga.

Ku mwanya wa Perezida, Dr Norbert niwe watowe nka Perezida. Visi Perezida yabaye Ishimwe Prince, naho Moses Karera atorerwa kuba umunyamabanga. Nyinawumuntu Afuwa yabaye umubitsi. Umunyamategeko ni Maitre Didier.

Ku mwanya w’ushinzwe Siporo n’umuco hatowe Nshimyumurenyi Augustin.

Komisiyo ya Discipline iyobowe na Mahoro Joseph. Azakorana na Eric Rubibi ndetse na Christine.

Dr Norbert watorewe kuyobora Gikundiro Forever ni umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya La Croix du Sud (kwa Nyirinkwaya). Ni umwe mu bamaze igihe muri iyi fan club ndetse akaba umwe mu bakunda kuba hafi cyane ya komite za Rayon Sports haba mu bitekerezo ndetse n’ubushobozi.

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Abanyamuryango batandukanye bari bitabiriye iyi nteko rusange

Komite yari icyuye igihe yabanje gutanga Raporo y’ibikorwa

Muhire Jean Paul wari usanzwe ari Perezida wa Gikundiro Forever

Fista Jean Damascene wari usanzwe ari Visi Perezida wa Gikundiro Forever

Uwineza Appolinarie bita Cadette wari usanzwe ari umubitsi

Maitre Cyubahiro Didier yagumye ku mwanya w’umunyamategeko

Komite ngenzuzi niyo yayoboye amatora

Dr Norbert Uwiragiye niwe watorewe kuyobora Gikundiro Forever mu myaka 3 iri imbere

Ishimwe Prince watorewe kuba Visi Perezida wa Gikundiro Forever

Moses Karera yagumye ku mwanya w’ubunyamabanga

Nyinawumuntu Afuwa watorewe kuba umubitsi

Nshimyumurenyi Augustin watowe ku mwanya w’ushinzwe Siporo n’umuco

Muri iyi nama bakiriye abanyamuryango bashya

Batanze ibitekerezo bitandukanye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo