Dr Adel Zrane watozaga APR FC yasezeweho bwa nyuma mu gahinda kenshi (AMAFOTO 300)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, uwari Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane uheruka kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma ku cyicaro cya APR FC , mu muhango witabiriwe n’umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere y’uko umurambo we ujyanwa iwabo muri Tunisie aho azashyingurwa.

Dr Adel Zrane yitabye Imana aguye mu rugo iwe mu rugo ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024. Nyuma y’urupfu rwa Dr Adel Zrane, Minisiteri ya Siporo, Ferwafa na menshi mu makipe yo mu Rwanda yifatanyije na APR FC mu gahinda ko guherekeza umutoza wabo.

Urupfu rwe rwamenyakanye ubwo bajyaga kumufata ngo bajye ku myitozo ariko ntibamubone, bikaba ngombwa ko binjira aho yabaga bagasanga yitabye Imana.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro Kacyiru ngo hamenyekane icyamwishe.

Nyuma yo kuwufata ku Bitaro bya Kacyiru, umurambo w’umutoza Dr Adel Zrane wajyanywe ku Musigiti wa Rwampara aho watunganyirijwe nk’uko bigenda mu mihango ya Kisilamu mbere yo gusezerwaho bwa nyuma ku cyicaro gikuru cy’iyi kipe ya Gisirikare.

Mu bayobozi b’amakipe bitabiriye uyu muhango harimo ACP (rtd) Rangira Bosco, umuyobozi wungirije wa Police FC, Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports Namenye Patrick, Ngabo Roben, umuvugizi wa Rayon Sports, Bayingana Innocent ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya AS Kigali, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS Musoni Protais n’umutoza wayo Afahania Lotfi ukomoka mu gihugu kimwe na nyakwigendera , umutoza Eric Nshimiyimana, Umutoza Mashami Vincent wa Police FC n’abandi batandukanye.

Mu zindi nzego zitandukanye zitabiriye uyu muhango harimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Kalisa Adolphe "Camarade", Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa Yussuf ndetse n’Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie.

Sheikh Mubarakh Nsabimana niwe wayoboye amasengesho yo gusezera bwa nyuma ku mubiri wa Dr Adel Zrane.

Shaiboub Ali, umukinnyi wa APR FC akaba n’umwe mu bakapiteni bayo, wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko urupfu rwa Adel rwabashenguye cyane ndetse ko kuribo atari umutoza gusa ahubwo ngo yari umuvandimwe wabo ukurikije uko babanaga mu buzima bwa buri munsi.

Mu mashusho y’incamake ku buzima bwa Adel Zrane yerekanywe, havuze abantu batandukanye.

Abakinnyi ba APR FC batandukanye barimo Kapiteni, Niyomugabo Claude, Rwabuhihi na Apam Bemol bavuze uburyo bari babanye n’uyu mutoza w’Umunya-Tunisia, aho benshi muri bo yabagiraga inama y’uko bakora cyane bakazamura urwego.

Team Manager w’iyi Kipe, Rtd Capt Ntazinda Eric, yagize ati "Yari afite umutima wa kimuntu, yari afite umutima w’urukundo. Kuri iyi Si, ndemeza ko yakundwaga n’abantu benshi."

Yongeyeho ko Ikipe ya Simba SC yanyuzemo, yongeye kumwifuza ngo imukubire gatatu umushahara, biba ari na ko bigenda ku Ikipe y’Igihugu ya Tunisia, ariko byose yarabyirengagije, avuga ko "yakunze u Rwanda."

Umufana wa APR FC, Munyaneza Jacques ’Rujugiro’, ati "Kubyakira byarangoye, yanyitaga Weko Weko [kubera video y’indirimbo twabyinanye], yaba ari muri stade akampepera. Yari umuntu udasanzwe."

Murumuna wa Adel Zrane, Amin Zrane, yahawe ijambo ngo agire icyo avuga kuri nyakwigendera.

Mu gahinda kenshi, Amin yavuze ko umuvandimwe yakundaga u Rwanda kuko ari ho yapfiriye mu gihe yabaye mu bindi bihugu nka Jordanie, Arabie Saoudite, Mauritanie na Tanzania.

Yashimiye ubuyobozi bwa APR FC n’u Rwanda uburyo bwakiriye Dr Adel Zrane.

Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard yavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC n’ubw’Ingabo z’Igihugu.

Ati " Dr Zraneyari umutoza utuma ikipe yacu imera neza. Yari inshuti ya bose nk’uko mwabyumvise. Reka tumwifurize kujya aheza."

"Yitabye Imana ku mpamvu z’uburwayi butunguranye, yari umusore ariko umutima wagize gutya urahagarara. Twari tumaranye na we iminsi, kubyakira byaragoranye."

"Twari dufitanye imishinga, umugore we ni ’Senior therapist’ naho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisports, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko iki cyumweru cyaranzwe n’ibihe bigoye kwakira muri siporo y’u Rwanda.

Ati "Iki cyabaye icyumweru kigoye mu mikino yacu. Ejo twapfushije undi mukinnyi [w’amagare]. Turabihanganisha mu izina rya Minisiteri [ya Siporo] na Leta y’u Rwanda. Kuri Chairman wa APR, twababwira ngo mwihangane, uburyo mwabyitwayemo ni bwo Bunyarwanda."

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma mu Rwanda, umubiri we waraye ujyanywe muri Tunisia kugira ngo n’umuryango we umusezere ndetse anashyingurwe.

Dr Adel Zrane akaba yarageze muri APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, akaba yari yarasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Ni umugabo wari uzwi mu mupira wo mu Karere aho yatoje Simba ari kumwe n’Umubiligi Patrick Aussems bagatwarana igikombe cya shampiyona ya Tanzania cya 2018-19 ndetse na 2019-20 ndetse na 2020-21 ubwo yari kumwe na Didier Gomes da Rosa.

Dr Adel Zrane kandi yanyuze mu makipe atandukanye nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie, yari kumwe kandi n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Ubwo umubiri we wagezwaga ku cyicaro cya APR FC ngo abakunzi b’iyi kipe n’aba Sportifs muri rusange bamusezereho bwa nyuma

Umugore wa Dr Zrane n’impanga ye bari muri uyu muhango ubona bacitse intege cyane

Sheikh Mubarakh Nsabimana niwe wayoboye amasengesho yo gusezera bwa nyuma ku mubiri wa Dr Adel Zrane

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa Yussuf yari yaje gusezera kuri uyu mutoza wakundwaga na bose haba abo muri APR FC ndetse n’abo mu makipe ahatana nayo kuko yari umuntu usabana na bose

Ubanza ni Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Hagati hari Kabange uyobora Inkoramutima za APR FC

Uri hagati ni Songambele ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu...i buryo ni umunyamakuru Ephrem Kayiranga wa Radio/TV1

Shaiboub Ali, umukinnyi wa APR FC akaba n’umwe mu bakapiteni bayo, wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko urupfu rwa Adel rwabashenguye cyane ndetse ko kuribo atari umutoza gusa ahubwo ngo yari umuvandimwe wabo ukurikije uko babanaga mu buzima bwa buri munsi

Hagati hari Afahamia Lofti utoza Mukura VS na we akaba akomoka muri Tunisia

Gatete Thomson ushinzwe ’mobilization’ mu bafana ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Rukaka Steven , Visi perezida wa komite y’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard

Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie

Abavuze bose bagarutse ku buryo yari umuntu uzi kubana na bose

Kalisa Georgine ushinzwe umutungo muri APR FC

Bayingana , Team Manager wa AS Kigali

Perezida wa Muhazi United, Longin na we ni umwe mu bari baje guherekeza uyu mutoza

Umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM yari muri uyu muhango

Eddy Sabiti wa RBA na we yagaragazaga agahinda kenshi

Mu gahinda kenshi, impanga ya Adel yanyuzagamo agakora ku nda umuvandimwe we asigiye umugore we