Djuma yafashije Kiyovu gutsinda Musanze FC (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC 3-1 ku munsi wa 25 wa Shampiyona, harimo ibitego 2 bya rutahizamu Nizeyimana Djuma.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice. Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa mbere kuri Penaliti yinjijwe na Salomon Adeinka.

Ku munota wa 15 Nizeyimana Djuma yishyuriye Kiyovu Sports kuri Penaliti yari ikorewe Richard Kilongozi. Ku munota wa 53 Djuma Nizeyimana yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports.

Ku munota wa 74 nibwo Kiyovu Sports yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Felicien bakunda kwita Canavaro.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports ijya ku mwanya wa munani n’amanota 34.Musanze yo yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 44. Shampiyona iyobowe na APR FC ifite amanota 59, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 48. Bugesera ya 15 ifite 24 naho Etoile de l’Est ya nyuma ikagira amanota 22.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo