Aba DJ b’abakobwa babiri bakunzwe cyane DJ Flixx na DJ Crush nibo bari bususurutse abafana bari bwitabire umukino Amagaju yakiramo Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025 kuri Stade ya Huye guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni umukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona uzabera i Huye . Amarembo ya Stade arafungurwa saa sita z’amanywa.
Kwinjira muri uyu mukino ni 5000Frw ahasanzwe, 7000Frw ahatwikiriye na 15000 Frw muri VIP. Amatike ya VVIP yo yamaze gushira.
Rayon Sports kuva yatangira imikino yo kwishyura, ku munsi wa 16 yanganyije na Musanze FC 2-2, itsinda Kiyovu Sports 2-1 ku munsi wa 17. Yagiye i Huye idafite abakinnyi barimo Muhire Kevin ufite imvune, Adama Bagayogo na Fitina Omborenga batemerewe gukina kubera amakarita.
Mu mikiyo yo kwishyura, Amagaju FC yanganyije na Rutsiro FC 0-0 ku munsi wa 16, atsindwa na Etincelles FC ku munsi wa 17. Yo nta mukinnyi wayo utemerewe gukina uyu mukino.
Kugeza ku munsi wa 17 wa Shampiyona, Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 40, aho irusha APR FC ya kabiri amanota atatu gusa. Ni mu gihe Amagaju FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 22.
/B_ART_COM>