Kuba u Rwanda rutekanye ni iby’agaciro ariko kubaho wizeye umutekano wawe bwite n’uw’ibintu byawe ni agahebuzo. Ikigo Dicel Security Company Ltd gicunga umutekano w’abantu n’ibyabo n’ahantu hatandukanye, cyiyemeje gufasha Abanyarwanda kugera kuri ibyo byose mu bikorwa byabo bya buri munsi haba iwabo mu ngo, mu bucuruzi no mu bindi bikorwa bakora byose.
Dicel Security Company Ltd ni kimwe mu bigo by’umwuga bicunga umutekano w’ibigo bya Leta n’abigenga. Iyi kompanyi imaze imyaka isaga 10 itanga izi servisi z’umutekano mu Rwanda, ibarizwamo abakozi babikora basaga 1600.
Umuyobozi Mukuru wayo, Rutagengwa Philbert avuga ko kuri ubu serivisi zabo zimaze kugera mu bice byose by’igihugu aho bacunga umutekano w’ibikorwa bitandukanye by’abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye.
Ati “Ducunga umutekano w’abigenga n’ibigo bya Leta kuko dukora bitandukanye n’izindi kompanyi zirinda umutekano w’igihugu. Twe turinda umutekano w’ibintu n’abantu, turinda amazu y’ubucuruzi (mall), turinda ibigo bya Leta, abantu ku giti cyabo, ibikorwa by’ubucuruzi n’umutekano wo mu Mujyi ahazwi nka ‘Downtown’. Turi mu gihugu hose, mu bice byose by’igihugu dufite igice kinini cy’iminara y’itumanaho turinda n’ibindi.”
Dicel Security Ltd ifasha kandi abarimo abafite ibikorwa bitandukanye birimo hoteli, inganda n’ibindi mu gihe bakeneye kubikurikirana nubwo baba batibereye aho bibarizwa.
Agaruka kuri iyi serivisi, Rutagengwa Philbert yagize ati “Iyo tuvuga umutekano, dutanga umukozi wabihuguriwe, bijyanye n’ingano y’ubucuruzi bw’umuntu, tujya n’inama ku mutekano waba ukeneye. Ni ukuvuga, hari uwakenera umutekano w’umurinda ariko tukanamuha ibikoresho by’umutekano bikoresha ikoranabuhanga nka camera, alarms,.. tuba dushobora kubihuza na telefoni y’umuntu cyangwa mudasobwa y’umuntu ku buryo akurikirana ‘business’ ye yaba ari mu gihugu cyangwa hanze yacyo.”
Yakomeje agira ati “Ndetse no mu rugo, ababyeyi uburyo bahangayika iyo basigiye abana bato abakozi, kugira impungenge z’ikirimo kiraba mu rugo, ibyo byose aba ashobora kubikirikiranira aho ari yaba ari mu mahanga cyangwa mu gihugu.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko intego yabo ari ugutanga umutekano mu buryo bwa kinyamwuga, aho bakorana n’ibigo by’ubwishingizi ahabaye impanuka bagafatanya kubikemura kugira ngo imari umuntu yashoye idahomba.
Dicel irinda kandi umutekano mu bigo by’amashuri aho kuri ubu ikorana na Kaminuza ya ULK, Kaminuza z’Abadivantisite, n’inganda zitandukanye haba mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo.
Umuyobozi Mukuru wa Dicel Security Company Ltd, Rutagengwa Philbert
Ibyifuzo by’umukiriya ni byo bigenderwaho
Uretse kuba habaho n’ubujyanama mu bijyanye n’umutekano umuntu yaba akeneye, Rutagengwa Philbert yavuze ko icyo bashyira imbere ari ibyifuzo by’umukiliya kugira ngo babashe kumuha serivisi zose akaneye.
Ati “Akarusho twe dufite ni uko ijwi ry’umukiriya, icyifuzo cy’umukiriya ni cyo twubakiraho, ya marangamutima ye kugira ngo tugira ngo tuyagereho, dukorana na we urwo rugendo kugira ngo tumuhe umutekano uhamye. Nibaza ko tumaze kugira inararibonye muri ibi bintu.”
– Barashaka gukora itandukaniro muri siporo no mu myidagaduro
Muri serivisi zitangwa na Dicel Security Ltd harimo kurinda umutekano ku bibuga by’imikino no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo ibitaramo.
Muri iki gice hifashishwamo abazwi nka ‘Stewards”. Aba ni bo bagaragaye ku mikino irimo iya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro, isoza Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda no kuri Super Cup 2022 ubwo AS Kigali yatsindaga APR FC ku wa 14 Kanama 2022.
Rutagengwa yavuze ko bashaka gukora umwihariko muri siporo n’imyidagaduro, bagafasha amashyirahamwe, amakipe, abategura imikino n’ibitaramo guha ababyitabira serivisi nziza bakwiriye kandi mu buryo bwa kinyamwuga.
Ati “Twatangiye kurinda umutekano no ku mikino y’amakipe arimo ay’Igihugu, dukorana na FERWAFA muri serivisi ya ‘Stewards’ babungabuhanga umutekano ku mikino. Mwarabibonye ko ni twe twari kuri Super Cup kandi twahagaze neza, dufite abasore bahagaze neza, bafatika kandi b’abanyamwuga.”
“Turashaka no gukorana n’amakipe abishaka, turi gutekereza uburyo dushobora kuyafasha mu gukusanya amafaranga y’abafana babo baje ku kibuga kugira ngo umunyamuryango w’ikipe natanga ayo mafaranga akaza ku kibuga yinjire nk’umwami, ahabwe icyicaro cyiza, yinjire nta muvundo. Turi gukora kuri uwo mushinga. ”
Yongeyeho kandi ko banatanga serivisi z’abantu ku gitego cyabo aho umuntu bamuha umuherekeza akamurindira umutekano.
Ati “Tukaba tunatanga serivisi zo kuba twaha umutekano umuntu ku giti cye ‘escorting’, tukaba twaherekeza ibinyabiziga byawe mu rugendo mu gihe wenda ushaka kuvana ibintu ku mupaka ahantu hatandukanye.”
Yakomeje agira ati “Aba-VIP [abantu bakomeye, biyubashye] baza mu gihugu cyacu baba bakeneye umutekano, abahanzi, abacuruzi, abantu batandukanye baba bifuza iyo serivisi, turayitanga kandi tukayitanga neza.”
Abakozi ba Dicel Security Company Ltd baba barabihuguriwe
– Ikoranabuhanga ryatekerejweho muri serivisi Dicel itanga
Kimwe no mu bindi bihugu, ikoranabuhanga riri mu byifashishwa kugira ngo umuntu abashe kujyana n’aho Isi igeze dore ko hari igihe umuntu aba afite ibikorwa ahantu hatandukanye.
Mu rwego rwo kugira ngo uwo muntu yumve atuje kandi atekanye mu gihe akurikiranira ibikorwa bye kure yabyo, Dicel yashyizeho serivisi zo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa kubitunganya kugira ngo bikore neza ku basanzwe babifite.
“Dutanga abarinda umutekano ariko tunatanga ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha mu kurinda umutekano. N’aho byaba biri tubyitaho kugira ngo bishobore kuramba kandi tukaguha ‘garantie’ y’umwaka.”- Rutagengwa muri iki kiganiro yagiranye na Rwanda Magazine.
Uretse ibi bikoresho by’ikoranabuhanga no gutanga abakozi babihuguriwe, Dicel inatanga ibikoresho byifashishwa mu kuzimya iyo nkongi.
Kuri ibi, Rutagengwa yagize ati “Turabitanga mu mabanki dukorana, mu nganda turabitanga, kandi twagiye tugira ingero aho umuriro ufata ahantu, igice kinini gitangiyekugurumana, abakozi bacu bakabihoraho mu buryo bwihuse kandi bigakorwa neza. Ni amahirwe kugira abakozi babisobanukiwe, kugira kompani yiteguye kuba muri urwo rugendo.”
Umutekano w’umuntu n’ibye ni cyo cy’ibanze muri Dicel Security Company Ltd
– Uburyo umuntu ashobora kubonamo serivisi za Dicel Security Company Ltd
Dicel Security Ltd ibarizwa mu karere ka kicukiro mumurenge wa Kagarama akaba ari naho ifite icyicaro cyayo gikuru.
Iboneka kandi kuri murandasi (internet) aho urubuga rwayo ari www.dicel.co.rw.
Uretse aho, iyi sosiyete icunga umutekano w’abantu n’ibintu iboneka no ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter nka “Dicel Security Company” no kuri Facebook nka “Dicel Security Company Ltd.”
Ku wifuza kuvugana n’abakozi bayo yahamagara kuri 0788313547 na 0788313546. Hari kandi n’umurongo w’ubuntu utanga amakuru yayo mu buryo buhoraho (amasaha 24/24) kuri 3024.
– Intego zayo zirimo guha akazi urubyiruko rw’u Rwanda
Urubyiruko ruhabwa akazi muri Dicel rurimo abarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza haba mu bahungu n’abakobwa aho babanza guhabwa amahugurwa iyo bamaze kwemezwa nk’abakozi.
Iyi Kompanyi icunga umutekano itanga amahirwe ku isoko ry’umurimo mu gihugu ndetse umuntu uhabwa akazi ni “Umunyarwanda ufite umubiri ushobora kuba wakora serivisi z’umutekano.”
Rutangengwa yakomeje agira ati “Uwaduhamagara ku mirongo twatanze twamufasha kugira ngo tumuhe ibyangombwa byose by’ingenzi. Ibindi ni ibigaragaza ko ntaho ahuriye n’ubugizi bwa nabi, ko atafunzwe, ko atakatiwe n’Inkiko gacaca, ko atakurikiranyweho icyaha cya ruswa, ko atakurikiranyweho ihohotera ry’igitsinagore n’ibindi.”
AMAFOTO y’abakozi ba Dicel Security Company Ltd ku mukino wa Super Cup 2022 wahuje APR FC na AS Kigali
/B_ART_COM>