Cristiano Ronaldo yerekanye umwana w’umukobwa baherutse kwibaruka

Cristiano Ronaldo yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yakiraga umugore we, Georgina Rodríguez, nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa nubwo impanga y’umuhungu yitabye Imana ikivuka.

Georgina Rodríguez w’imyaka 28, yasubiye mu rugo ku wa Kane nyuma y’iminsi itatu hatangajwe urupfu rw’impanga y’umuhungu.

Mu butumwa Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram agaragaza umwana w’umukobwa bibarutse, yashimiye abafana be uburyo bababaye hafi.

Ati “Gio n’umwana wacu w’umukobwa birangiye bari kumwe natwe mu rugo.”

Mu Ukwakira 2021, Ronaldo na Georgina bari batangaje ko bitegura kwibaruka impanga, ariko umwana w’umuhungu yitaba Imana ku wa Mbere akivuka.

Kuri ubu, Cristiano Ronaldo afite abana batanu barimo umukuru, Cristiano Ronaldo Jr ufite imyaka 11, aho yavutse muri Kamena 2010.

Amazina ya nyina w’uyu muhungu ntiyigeze amenyekana ariko hari amakuru avuga ko yishyuwe amafaranga menshi ngo ntazigaragaze, gusa Ronaldo ntiyigeze abivugaho.

Mu myaka itanu ishize, muri Kamena 2017, uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal yatangaje ko ari umubyeyi w’impanga Eva na Mateo biturutse ku mugore wabatwitiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ukwezi kumwe yaho, yatangaje ko ategereje kwibaruka umwana wa mbere n’umukunzi we, Georgina Rodríguez, ndetse mu Ugushyingo 2017 ni bwo uyu mugore ukomoka muri Argentine yabyaye Alana Martina.

Ronaldo ntiyakinnye umukino Manchester United yatsinzwemo na Liverpool ibitego 4-0 ku wa Kabiri, ariko yashimiye abafana bose uburyo bahagurutse ku munota wa karindwi bagakoma amashyi mu rwego rwo kwifatanya na we kubera urupfu rw’umwana witabye Imana ku wa Mbere.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo