Cristiano Ronaldo yasabye kuva muri Manchester United

Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yasabye ko Manchester United yamureka akagenda mu gihe haba habonetse indi kipe imwifuza muri iyi mpeshyi.

Ronaldo w’imyaka 37, yasubiye muri Manchester United mu mpeshyi y’umwaka ushize, avuye muri Juventus.

Gusa, nyuma yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Manchester United no kuba uwa gatatu muri Premier League, ntabwo umusaruro rusange w’ikipe wari ushimishije.

United yasoje iri ku mwanya wa gatandatu muri Premier League, byatumye itazakina UEFA Champions League mu mwaka utaha w’imikino.

Ibyo bisobanuye kandi ko Ronaldo wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe arimo ingingo yo kongeraho undi mwaka, azakina Europa League ku nshuro ya mbere.

Ni ikintu kuri we kitumvikana neza ndetse uyu mugabo watwaye Ballon d’Or inshuro eshanu yumva ko byaba byiza ashatse ahandi ajya mu gihe hari ikipe yaba imwifuje.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Manchester United yo itabona Ronaldo nk’umukinnyi ikwiye kugurisha.

Mu minsi yashize, byavuzwe ko uyu mukinnyi yifuzwa na Chelsea.

Ronaldo agomba gusubira mu myitozo ya Manchester United itegura umwaka utaha w’imikino muri iki cyumweru ndetse byizewe ko azaba ari kumwe n’abandi muri Thaïlande na Australia.

Cristiano Ronaldo ntiyiyumvisha uburyo agiye gukina Europa League

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo