Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri 2022, Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 19 yerekeje muri Nigeria mu mikino Nyafurika yo mu Itsinda rya 2 aho u Rwanda rugiye guhura n’ibihugu nka Kenya, Sierra Leone, Ghana, Botswana, Malawi na Mozambique.
Iyi mikino ya “ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Division 2 Qualifer 2022” izatangira tariki ya 30 Nzeri kugeza tariki 8 Ukwakira 2022.
Itsinda A ririmo Kenya, Malawi, Ghana na Mozambique naho itsinda B ririmo Nigeria, Botswana, Sierra Leone n’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda izatangira iyi mikino ikina na Nigeria taliki 30 Nzeri 2022, ikurikizeho Sierra Leone mbere yo gusoreza kuri Botswana.
Ibihugu bitatu bizahiga ibindi bizazamuka mu Itsinda rya Mbere aho bizacakirana na Uganda, Tanzania na Zambia mu mikino izabera muri Zambia. Ni ho hazava ikipe imwe rukumbi igomba gukina imikino yanyuma y’Igikombe cy’Isi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Musaale Stephen, yibukije aba basore ko bagiye guhangana kandi ko bagomba gukora nk’ibyo bashiki babo bakoze ubwo bakuraga itike y’Igikombe cy’Isi muri Botswana.
Yabaseranyije ko nibagera ku mihigo biyemeje nabo nk’ubuyobozi bazashyira mungiro ibyo babasabye.
Kapiteni w’iyi kipe, Bimenyimana Yvan Vicent de Paul, yatangaje ko biteguye bihagije kandi ubuyobozi bwakoze buri kimwe, igisigaye ari ukujya guhangana kandi bazitwara neza.
Martin Suji, umutoza mukuru w’iyi kipe yatangaje ko abasore be batanga icyizere kuko bagize igihe gihagije cyo kwitegura ndetse bakanba baragize n’igihe gihagije cyo kwiga ku makipe bagiye guhura nayo.
Abakinnyi bagize Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Nigeria ni Yvan Bimenyimana, Elie Niyonshuti, Eric Uwiduhaye, Rodrigue Niyomugabo, Eloi Loic Ineza, Israel Mugisha, Yves Cyusa, Ibrahim Nshimiyimana, Chris Namuhoranye, François, Zirahangaje, Emmanuel Manishimwe, Emmanuel Nsengiyumva, Steven Ntwali na Bertin Mugisha.
Emma Byiringiro ushinzwe ibikorwa by’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA)
Umutoza w’u Rwanda Martin Suji
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Musaale Stephen, ashyikiriza ibendera ry’Igihugu Kapiteni Yvan Bimenyimana
Abakinnyi bijeje kuzitwara neza
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Musaale Stephen, yavuze ko abasore berekeje muri Nigeria batanga icyizere