Ikipe ya African Select XI yari igizwe n’abarimo Abanya-Zimbabwe Hamilton Masakadza na Elton Chigumbula yatsinze Commonwealth Select XI yarimo David Seaman wabaye umunyezamu wa Arsenal, ku kinyuranyo cy’amanota 25 (154/3) mu mukino wakiniwe kuri Stade ya Gahanga ku wa Kane, nka kimwe mu bikorwa bya CHOGM 2022 iri kubera mu Rwanda hagati ya tariki ya 20 n’iya 26 Kamena.
Uyu mukino wahuje amakipe yombi, watangijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe na Dame Louise Martin, DBE uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth.
Ikipe ya African Select XI ni yo yabanje gukubita agapira (batting), ikora amanota 154 mu dupira 120 (overs 20) mu gihe abakinnyi bayo batatu ari bo basohowe mu kibuga.
Igice cya kabiri cyatangiye Ikipe ya Commonwealth Select XI isabwa kurenza intego y’amanota 154 yakozwe na African XI, ariko ntiyabigezeho kuko mu dupira 120 (overs 20), yakozemo amanota 129 naho abakinnyi bayo barindwi basohorwa mu kibuga.
David Seaman wabaye umunyezamu wa Arsenal ndetse akaba yarakiniye Commonwealth Select XI muri uyu mukino, yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda binyuze mu bufatanye rufitanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, ahishura ko Cricket ari wo mukino we wa kabiri.
Ati “Ni byiza cyane kuba ndi hano, kandi nishimiye kuba mu Rwanda. Nkiri muto najyaga nkina Cricket, ntabwo ari bishya kuri njye.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yabwiye Itangazamakuru ko impamvu bahisemo umukino wa Cricket nka kimwe mu bikorwa bya CHOGM 2022 ari uko ari umukino ukunzwe cyane mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Ati “Twarebye imikino ifite aho ihurira n’Umuryango wa Commonwealth kandi noneho tunareba imikino ishobora gutuma abantu bahura bagasabana. Abenshi bitabiriye iyi nama basabaga umukino wa Cricket utezwa imbere na Commonwealth wakwibandwaho noneho bihurirana ko natwe dufite iyi Stade ya Gahanga ifite aho ihurira cyane n’u Bwongereza.”
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Cricket, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Byiringiro Emmanuel, yavuze ko gutegura ibikorwa nk’ibi bifite kinini bivuze.
Ati “Biradufasha kugira ngo tumenyekane hanze y’u Rwanda no mu bindi bihugu bikina uyu mukino, ko mu Rwanda hari Cricket. Ni ikintu cyiza kuri twe kuko bituma tugaragaza Cricket yacu.”
Abakinnyi bari bagize amakipe yombi:
Africa Select XI: Hamilton Masakadza (c, Zim), Elton Chigumbura (Zim), Stuart Carlisle (Zim), Didier Ndikubwimana (Rwa), Dennis Mukama (Rwa), Joe Van WYK (Zaf), Leonard Nhamburo (Zim), Jeannette Mbabazi (Uga), Diane Bimenyimana (Rwa), Queenta Abel (Ken), Nasra Nassoro (Tza) na Charles Haba (Rwa).
Iyi kipe yatozwaga na Stephen Musaale usanzwe ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Cricket (RCA).
Commonwealth Select XI: Kruger Van (NZL, C), David Seaman (Eng), Dodda Ganesh (Ind), Eric Dusingizimana (Rwa), Clinton Rubagumya (Rwa), David Johnson (Ind), Henriette Ishimwe (Rwa), Ed Pearson (Eng), Sunday Salome (Nig), Jawahar Manickam (Ind) na Will Hammand (Eng).
Iyi kipe yatozwaga na Martin Suji usanzwe utoza Ikipe y’Igihugu ya Cricket.
Abakinnyi bari bagize Ikipe ya African Select XI
Dame Louise Martin, DBE uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth ari kumwe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa na Stephen Musaale uyobora Rwanda Cricket Association
Louise Martin, DBE na Minisitiri Munyangaju bifotozanya na Commonwealth Select XI
Minisitiri Munyangaju ajugunya agapira ubwo hatangizwaga umukino kuri Stade ya Gahanga
Amakipe yombi yafashe ifoto y’urwibutso
David Seaman wabaye umunyezamu w’u Bwongereza na Arsenal, yakiniye Commonwealth Select XI muri uyu mukino
David Seaman na Stephen Musaale uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Cricket
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier (iburyo) ari mu bitabiriye uyu mukino