Clement amerewe gute ?

Nyuma yo kuvunikira mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Etoile de l’Est, myugariro wa Rayon Sports Niyigena Clement aravuga ko ari koroherwa ariko ngo ntaramenya neza igihe imvune ye izamara.

Niyigena Clement yavunitse tariki 6 Werurwe 2022 mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Etoile de l’Est 1-1 kuri Stade ya Ngoma.

Clement yavunitse habura iminota 10 ngo umukino urangire, asohoka mu kibuga.

Mu kiganiro kigufi yahaye Rwandamagazine.com, Niyigena yavuze ko ari koroherwa gusa ngo ntiharemezwa igihe yazamara adakina.

Ati " Ubu ndi koroherwa. Bitandukanye n’uko nari meze nyuma y’umukino. Abaganga bari kunyitaho. Gusa sinamenya igihe nzamara ntakina."

Umwe mu mikino Niyigena Clement azasiba ni uw’umunsi wa 21 wa Shampiyona Rayon Sports izakiramo Espoir FC tariki 12 Werurwe 2022. Undi mukino ukomeye yasiba aramutse atarakira ni uwo Rayon Sports izakiramo Kiyovu Sports tariki 19 Werurwe 2022.

Nyuma y’umunsi wa 22, amakipe azafata ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga ku makipe y’ibihugu.

Kuri ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 34 mu mikino 20 imaze gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda.

Imvune ya Clement ishobora gutuma asiba imikino 2 mbere y’uko haba imikino mpuzamahanga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo