Nk’uko Byumvuhore yabiririmbye, no hanze y’u Rwanda bakunda Rayon ! Uru rukundo rwageze no ku mwana w’umunyamerika Clayton Mathias Martin.
Clayton ni umwana w’umunyamerika ufite imyaka itandatu n’igice. Yavukiye muri Leta ya New Jersey iherereye mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika. Nyina ni umunyarwandakazi.
Ubwo bari baje mu biruhuko mu Rwanda yasabye nyina ko yazashaka uko abona ikipe ya Rayon Sports. Clayton avuga ko ari ikipe yakunze abikomoye kuri nyirarume witwa Yves.
Bwa mbere ubwo yazaga mu Rwanda, igihugu cyari muri gahunda ya Guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19. Byatumye atabasha gutembera ngo anabashe kwibonera imbona nkubone ikipe ya Rayon Sports.
Yishimiye gusohokana n’abakinnyi
Ubwo bari baje gusura inshuti n’abavandimwe uyu mwaka, bwo amahirwe yaramusekeye ndetse bihurirana na Rayon Sports day yabaye tariki ya 15 Kanama 2022. Kuko hari gahunda y’uko abana basohokana n’abakinnyi ku mukino wahuje Rayon Sports na Vipers, ibyishimo bya mbere bya Clayton byabaye gusohoka afatanye ikiganza na kapiteni Ndizeye Samuel.
Nyina Jeannette avuga ko uwo munsi byari ibirori mu rugo. Ati " Atashye yaje byamurenze, afite inkuru nyinshi. Ababibonye neza niwe mwana winjiye apepera cyane abantu. Yari yabuze aho akwirwa. Kuri we ni amateka azabarira bose ubwo tuzaba dusubiye mu rugo."
Yabonanye n’ikipe, bafata ifoto
Nyuma yo kwibonanira n’ikipe amaso mu yandi, Clayton yasabye nyina ko yashakirwa umwenda wayo akazasubirayo awufite ndetse akaba yazanafata ifoto y’urwibutso n’ikipe.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2022 nibwo babonye uruhushya rw’umutoza wa Rayon Sports ko mbere y’imyitozo yaza akifotozanya n’abakinnyi. Hari mu myitozo yabereye ku Ruyenzi saa cyenda z’amanywa.
Nyuma yo gusuhuza abakinnyi no gufata ifoto n’abakinnyi, Clayton wagaragazaga ibyishimo byinshi yavuze ko yishimye cyane.
Ati " Ndishimye cyane kuba mbashije kubona abakinnyi ba Rayon Sports kuko ni ikipe nkunda cyane mu makipe y’umupira w’amaguru. Nishimiye cyane kandi guhabwa umwambaro wayo, biranshimishije cyane."
Ikindi yavuze ko yishimiye cyane abafana bayo ubwo yabarebaga ku mukino iyi kipe yakinnye na Vipers kuri Rayon Sports Day. Kuri we ngo yarabishimiye cyane, abaha amanota 10/10.
Tugiye kujya kwereka abo muri Amerika ko iwacu natwe dufite ikipe nziza
Nyina wa Clayton yashimiye cyane ubuyobozi bwa Rayon Sports n’umutoza Haringingo Francis kubwo kuba baretse umwana we agakabya inzozi agahura n’abakinnyi b’iyi kipe mbere y’uko basubira muri Amerika kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.
Ati " Twanezerewe cyane. Clayton yabikunze kandi byamurenze. Ubu natwe tugiye kwereka muri Amerika ko dufite ikipe nziza."
Kuri Rayon Sports day ari mu bana basohokanye n’ikipe ya Rayon Sports
Yabaye inshuti ikomeye na Ndizeye Samuel
Yatahanye ifoto ari kumwe na Rwarutabura, umufana ukomeye wa Rayon Sports