Ikipe ya Classic FC yo mu karere ka Rwamagana ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira w’amaguru ikomeje kwigarurira imitima y’abatuye muri Rwamagana nyuma y’uko imaze gutsinda imikino yose mu rugendo rugana mu cyiciro cya kabiri.
Mu mpera z’icyumweru twasoje, ku itariki 27 Mata 2024, Classic FC yanyagiye Rhinos FC yo muri Kayonza ibitego 5-0 yuzuza umukino wa 6 idatsindwa muri iyi shampiyona y’icyiciro cya gatatu uyu mwaka.
Ni ibitego byatsinzwe na Niyonsenga Gentil watsinzemo 3 ahita yuzuza 16 amaze gutsindira iyi kipe muri uyu mwaka. Ibindi byatsinzwe na Kwubuntu Marius na Mbonimpa Jean Sauver.
Classic FC isigaje imikino 2 yo mu majonjora nyuma y’uko izerekeza mu makipe 12 azaba yazamutse mu Ntara n’Umujyi wa Kigali agatomborana, agahura hakavamo 2 azajya mu cyiciro cya kabiri.
Nubwo ikina mu cyiciro cya gatatu, ikipe ya Classic FC yatangiye kwishyuza imikino yayo ndetse abaturage bayitabira bishimye kuko ari imwe mu ikipe bari kwibonamo.
Ubwo umukino batsinzemo Rhinos FC warangiraga, Munyaneza Isaac, umuyobozi w’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana yashimiye abakinnyi ba Classic FC uko bakomeje kwitwara ndetse abemerera ko azakomeza kubakorera ubuvugizi mu Karere.
Intego ya Classic FC ni ugushyira abakinnyi hamwe bakabana muri ’Local’, abari bareretse ishuri bakarisubizwamo kugira ngo bibafashe kwagura impano zabo. Abakinnyi bava mu Mirenge ya kure yo mu Karere ka Rwamagana bashakirwa ibigo hafi ndetse bakishyurirwa ishuri.
Uretse ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu, Classic FC ifite n’ikipe y’abato ndetse n’ikipe y’abakobwa.
11 ba Classic FC
11 ba Rhinos FC
Abakinnyi ba Classic FC baharanira iteka gutsinda
Niyonsenga Gentil watsinze 3 muri uyu mukino ahita yuzuza 16 amaze gutsindira iyi kipe