Uwayo Clarisse , umwe mu bakinnyi b’abakobwa bakomeye mu mukino wa Taekwondo yijeje abanyarwanda kwegukana umudali muri Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu Rwanda kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2022.
Ibi Clarisse yabitangarije Rwandamagazine.com ubwo yabasuraga mu mwiherero barimo bitegura iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nayakanga 2022.
Clarisse yavuze ko impamvu atangaza ko bizeye kwitwara neza muri iyi shampiyona ari uko biteguye neza ndetse ngo bakaba barabonye abatoza babiri bakomoka muri Koreya babafashije cyane mu myitozo.
Clarisse ufite umukanda w’umukara muri uyu mukino, ahamya ko ku giti cye yizeye kuzegukana umudali ndetse agakangurira abanyarwanda kuzaza kubashyigikira kugira ngo batazabona ko bari bonyine muri iri rushanwa rihatanwamo n’ibihugu 40.
Iri rushanwa rizatangira hakinwa imikino yo kwiyerekana ( (Poomsae) hazakurikireho imikino yo kurwanya (Kyorugi). Uwayo Clarisse we aziyerekana mu byiciro bibiri: Ku giti cye ndetse no mu itsinda baziyerekanamo ari abakobwa 3.
Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izatangira kuwa gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022 isozwe ku cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022. Izajya ibera muri BK Arena.
Ibihugu byinshi bizaryitabira byamaze kugera mu Rwanda. Maroc niyo yabimburiye ibindi kugera mu Rwanda. Yahegeze ku wa Gatandatu mu gitondo, iza ikurikiwe na Niger na Senegal n’ibindi bihugu bitandukanye.
Igikombe cy’iri rushanwa giheruka cyahataniwe muri Senegal mu mwaka ushize, kikaba cyaregukanywe na Tunisia mu bagabo ndetse na Morocco mu bari n’abategarugori.
Ibyo wamenya kuri Uwayo Clarisse
Uwayo Clarisse yamenyekanye cyane mu makipe nka Dream Fighters yakiniye kuva muri 2012-2018 mbere yo kwerekeza muri Police Taekwondo Club, izi zose akaba yarazitwayemo imidari itandukanye. Nyuma nibwo ubuhanga bwe bwaje kumwinjiza mu ikipe y’Igihugu.
Uwayo Clarisse yatangiye gukinira ikipe y’igihugu muri 2013 ubwo bari muri Uganda mu marushanwa ya Ambassador’s Cup ndetse aza no kwitwara neza yegukana umudari wa Feza (silver medal).
Muri uwo mwaka yongeye guhamagarwa maze berekeza muri Kenya muri President’s Cup maze Clarisse atahukana umudari wa zahabu (Gold medal). Muri 2014 Uwayo Clarisse yakinnye shampiyona ya Afurika y’abangavu batarengeje imyaka 18 (U18) yabereye mu mujyi wa Gaborone muri Botswana aho yaje kuviramo muri ½ akubiswe n’umunya-Santarafurika.
Muri 2016 Uwayo Clarisse yongeye guhagararira u Rwanda mu mikino ya Ambassador’s Cup yabereye muri Uganda maze nabwo yegukana umudari wa zahabu nyuma yo gukubita abo bari bahanganye bagahunga. Muri 2018 Uwayo yakinnye shampiyona ya Afurika yabereye i Agadir muri Morocco maze yegukana umwanya wa 2 n’umudari w’umuringa. Icyo gihe hari aho yakinnye ari wenyine (individual) ahandi bakina ari babiri (pair) ari kumwe n’umuhungu .
Muri 2019 yongeye kwambara umwambaro w’u Rwanda ubwo yari yerekeje mu marushanwa ya Ambassador’s Cup yabereye muri Korea y’Epfo mu mujyi wa Muju.
Uwayo Clarisse ari mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo igiye kubera i Kigali
Ubwo Rwanda Magazine yasuraga Uwayo mu myitozo
Amafoto & Video: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>