CHAN: Amavubi yatangiye kwitegura Ethiopia (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo ’Amavubi’ yatangiye imyitozo yo gutegura umukino wo gushaka itike ya CHAN 2022 uzayihuza na Ethiopia.

Kuri iki cyumweru abakinnyi 26 bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’Amavubi, batangiye umwiherero ndetse n’imyitozo iri kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho igamije gutegura imikino izayihuza na Ethiopia.

Ni imikino ibiri iri mu rwego rwo gushaka itike ya CHAN izabera muri Algeria mu mwaka utaha, aho u Rwnda ruzakina na Ethiopia kuri uyu wa Gatanu tariki 26/08/2022 kuri Benjamin Mkapa Stadium i Dar Es Salaam, uwo kwishyura ukazabera kuri Stade Huye tariki 03/09/2022.

AMAFOTO: FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo