Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bidafite stade zemewe zizakinirwaho amajonjora yo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2022.
Ku wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022, ni bwo CAF yagaragaje uko ibihugu binyamuryango byayo bihagaze mu bijyanye na stade zizakinirwaho amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2022 izabera muri Algérie mu mwaka utaha.
U Rwanda rutazakina ijonjora rya mbere ritaganyijwe muri Nyakanga ahubwo rukazahura n’ikipe izakomeza hagati Sudani y’Epfo na Ethiopia hagati ya Kanama na Nzeri, ruri mu bihugu 26 bidafite stade zemewe.
Ibindi ni Burkina Faso, u Burundi, Cap-Vert, Centrafrique, Tchad, Congo, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Gambia, Guinea, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Mozambique, Namibia, Niger, Sao Tome, Seychelles, Sierra Leone, Somalia, Sudani y’Epfo, Eswatini na Zimbabwe.
Kuba kugeza ubu Stade Huye u Rwanda rwatanze muri CAF iri kuvugururwa kugira ngo harebwe niba byagera muri Nzeri yaremejwe, byatumye rwakirira Senegal i Dakar ku Munsi wa 2 w’Amatsinda yo Gushaka itike ya CAN 2023, tariki ya 7 Kamena 2022.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gutangaza ko aho imirimo igeze i Huye (kuri ubu hari gushyirwamo intebe) itanga icyizere ko CAF izemera iyo stade igakinirwaho muri Nzeri.