Ikipe y’u Rwanda Amavubi yabashije kunganya umukino wa mbere wa CHAN 2018 na Nigeria 0-0.
Niwo mukino wa mbere u Rwanda rwari rukinnye muri iri rushanwa riri gukinirwa muri Maroc. Itsinda ry’u Rwanda riri gukinira mu Mujyi wa Tangier. Umukino watangiye ku isaha ya saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.
Ikipe ya Nigeria niyo yatangiye isatira izamu ndetse byashobokaga ko ibona igitego mu minota ibanza. Umupira Sunday Faleye yateye n’umutwe awuhawe na Osas Okoro wari uvuyemo igitego ariko ukubita ku giti cy’izamu mu gihe nyezamu Bakame atari yasobanukiwe aho wanyuze.
Ku munota wa 38 Rabiu Ali wa Nigeria yahushije igitego nacyo cyari cyabazwe. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Amavubi nabwo yari asumbirijwe ariko umupira Ali yateye ukubita giti cy’izamu mu gihe nanone Bakame atari yasobanukiwe aho umupira wanyuze. Igice cya mbere cyarangiye Amavubi nta buryo bugaragara bw’igitego abonye.
Igice cya 2 u Rwanda narwo rwabaye nkurugaruka mu mukino nyuma y’uko Savio Nshuti yinjiye mu kibuga yinjiranye na na Mico Justin.
Ku munota wa 78 nabwo Nigeria yahushije igitego nyuma y’uko umupira Ibrahim Mustapha yateye n’umutwe wakubise igiti cy’izamu kuri koloneri yari itewe na Ali bituma umukino urangira ari 0-0.
Nyuma y’umukino, Djihad Bizimana yatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.
Kunganya kw’Amavubi na Nigeria byatumye Libya ihita iyobora itsinda nyuma y’uko yari yatsinze Equatorial Guinea 3-0.
Umukino u Rwanda ruzakurikizaho ni uwo ruzakina na Equatorial Guinea tariki 19 Mutarama 2018. Kuri uwo munsi Nigeria izakina na Libya.
Ababanjemo ku ruhande rw’u Rwanda
Abo Nigeria yifashishije kuri uyu mukino
Ally Niyonzima ahanganiye umupira mu kibuga hagati na Rabiu Ali wazonze Amavubi
Nta kipe yashakaga gutakaza amanota
Bakame akura umupira mu maguru ya Sunday Feraye
Mico Justin winjiye mu kibuga asimbuye ashakisha igitego
Djihad Bizimana witwaye neza mu mukino akanabihemberwa nkuwahize abandi bose ku mpande zombi