Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ukwakira 2022, imikino ya UEFA Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, yakomeje hakinwa umunsi wa gatatu w’amatsinda kuva mu Itsinda A kugeza mu Itsinda D.
FC Barcelone yatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya, Liverpool yongera kugaruka mu bihe byiza nyuma yo kudahirwa muri Premier League mu gihe Bayern Munich yakuyeho agahigo ka Real Madrid imara imikino 31 y’amatsinda idatsindwa.
Mu Itsinda C, Ikipe ya FC Barcelona yari imaze gutsinda umukino umwe yari yasuye iya Inter Milan kuri Stade Giuseppe Meazza, umukino urangira Inter Milan yegukanye amanota atatu.
Ni umukino waranzwe no guhangana, ndetse amakipe ahusha ibitego bitandukanye by’umwihariko mu gice cya mbere.
Ku munota wa 47, nyuma y’iminota y’inyongera umusifuzi Slavko Vincic yari yashyizeho ngo igice cya mbere kirangire, Calhanoglu yaje kubonera igitego ikipe ya Inter Milan ari nacyo cyatandukanye aya makipe.
Andi makipe yakinnye, Bayern Munich yatsinze Viktoria Plzen ibitego 5-0, byatumye iyobora Itsinda C n’amanota icyenda ndetse ikuraho agahigo Real Madrid yakoze hagati ya 2012 na 2017. Kuri ubu, Bayern Munich imaze imikino 31 (irimo intsinzi 28) y’amatsinda idatsindwa.
Mu Itsinda D, Marseille yatsinze Sporting ibitego 4-1 naho Frankfurt inganya na Tottenham Hotspur 0-0.
Ajax yatsindiwe mu rugo na Napoli ibitego 6-1 mu Itsinda A, naho Liverpool itsinda ikipe ya Rangers 2-0 bya Trent Alexander-Arnold na Mohamed Salah.
Mu Itsinda B, Club Brugge yatsinze Atletico Madrid ibitego 2-0 mu gihe FC Porto yatsinze Leverkusen yo mu Budage ibitego 2-0.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu (saa Tatu)
Itsinda E
- Salzburg vs Dinamo Zagreb (18:45)
- Chelsea vs AC Milan
Itsinda F
- RB Leipzig vs Celtic (18:45)
- Real Madrid vs Shakhtar Donetsk
Itsinda G
- Manchester City vs FC Copenhagen
- FC Sevilla vs Borussia Dortmund
Itsinda H
- Benfica vs PSG
- Juventus vs Maccabi Haifa
Trent-Alexander Arnold afungura amazamu ku ruhande rwa Liverpool mu gice cya mbere
Mohamed Salah yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti
/B_ART_COM>