Champions League: Bayern Munich yasubiriye FC Barcelone, Liverpool yikura imbere ya Ajax (Amafoto)

Ibitego bya Lucas Hernandez na Leroy Sané byafashije Bayern Munich kongera gutsinda FC Barcelone 2-0 mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri, hatangiye gukinwa umunsi wa kabiri w’amatsinda ya UEFA Champions League uhereye muri A kugeza muri D.

Mu Itsinda C, Bayern Munich yari yakiriye FC Barcelone mu mukino wabereye kuri Allianz Arena.

Barcelone yari ikeneye kwihorera ku mikino ine irimo yatsinzwe ubwo amakipe yombi yaherukaga guhura muri iri rushanwa, irimo uw’ibitego 8-2 mu 2020, yakinnye neza mu gice cya mbere ariko abarimo Robert Lewandowski wahuraga n’ikipe yahozemo ntibabasha kubyaza umusaruro uburyo babonye.

Bayern Munich yashimangiye ko ari ikipe ifite igitinyiro muri iri rushanwa itsinda ibitego bibiri byihuse, byinjiwe na Lucas Hernandez ku munota wa 50 ndetse na Leroy Sané ku wa 54.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Inter Milan itsindiye Viktoria Plzen iwayo ibitego 2-0.

Mu Itsinda A habaye umukino umwe, Mohammed Salah na Joel Matip bafasha Liverpool gutsinda Ajax ibitego 2-1.

Rangers yagombaga kwakira Napoli kuri uyu wa Kabiri ariko umukino wimuriwe ku wa Gatatu kubera itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II.

Mu Itsinda B, Bayer Leverkusen yatsinze Atletico Madrid ibitego 2-0 naho FC Porto inyagirirwa mu rugo na Club Brugge ibitego 4-0.

Mu Itsinda D, Sporting CP yatsinze Tottenham 2-0 naho Olympique de Marseille itsindirwa mu rugo na Eintracht Frankfurt igitego 1-0.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu (21:00):

Itsinda A

  • Rangers vs Napoli

Itsinda E

  • AC Milan vs Dynamo Zagreb (18:45)
  • Chelsea vs FC Salzburg

Itsinda F

  • Shakhtar Donetsk vs Celtic (18:45)
  • Real Madrid vs RB Leipzig

Itsinda G

  • FC Copenhagen vs Séville
  • Manchester City vs Borussia Dortmund

Itsinda H

  • Juventus vs Benfica
  • Maccabi Halfa vs Paris Saint-Germain
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo