Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Simba SC 2-1, biba umukino wayo wa 2 itsinzwe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2018 bituma amahirwe yayo yo kurenga amajonjora y’amatsinda akomeza kuyoyoka.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki n2 Nyakanga 2018. Wari umukino wa Kabiri ku makipe yombi kuko mu mukino ubanza Simba SC yari yatsinze Dakadaha yo muri Somalia 4-0 naho APR FC itsindwa na Singida Utd yo muri Tanzania 2-1.
APR FC yasabwaga nibura kunganya uyu mukino kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo kurenga amatsinda mu gihe yari kuzaba itsinze Dakadaha mu mukino wanyuma w’amatsinda.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ariko APR FC ariyo yabonye uburyo bukomeye bwari kuvamo igitego binyuze kuri Nshuti Dominique Savio, Ombolenga Fitina na Byiringiro Lague bitwaye neza cyane. Kagere Meddie yakiniraga Simba umukino we wa mbere. Muhadjili Hakizimana ntiyari muri 11 babanzamo ndetse umukino warangiye adakandagiye mu kibuga.
Simba yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo benshi babanzamo barimo umunyezamu ubanzamo A. Manula. Abandi yaburaga ni Haruna Niyonzima, Shiza Kichuya, John Bocco, Emma Okwi na Jonas Mkude.
Nkinzingabo Fiston niwe watsinze igitego cya APR FC ku munota wa 68 ku mupira wazamukanywe na Byiringiro Lague, awuhindura neza awuhereza Fiston. Nkinzingabo yari amaze igihe adakina kubera imvune ariko yatunguranye ajyanwa muri CECAFA Kagame Cup.
Simba yakiniraga iwayo yakomeje gushakisha igitego cy kwishyura, ikibona ku munota wa 72 gitsinzwe na Adam Salamba ku mupira wari utewe na Said Ndemla usa nugana hanze y’izamu, Adam awuteresha ikirenge n’amayeri menshi Ntaribi Steven ntiyamenya aho unyuze, biba 1-1.
Sekamana Maximme na Iranzi Jean Claude baje kwinjira basimbuye ku ruhande rwa APR FC binjira mu mwanya wa Nkinzingabo Fiston na Nshuti Dominique Savio.
Nyuma yo kwishyurwa igitego, APR FC yabaye nkikina yugarira bituma Simba SC ikina iyisatira cyane. Ku munota wa 2 w’inyongera w’umukino nibwo Meddie Kagere yakorewe ikosa na Aimable Nsabimana mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Meddie Kagere ahita anatsinda igitego cye cya mbere muri Simba SC aheruka gusinyira avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya.
Umukino urangiye, Petrovic utoza APR FC yashatse gukubita umusifuzi ariko afatwa n’abagize Staff ya APR FC.
Nyuma y’uyu mukino, Simba SC yakomeje kuyobora itsinda rya 3 n’amanota 6. Singida ni iya 2 nayo ifite amanota 6. APR FC na Dakadaha ntabwo zirabasha kubona inota.
Mu mukino usoza amatsinda, APR FC izakina na Dakadaha. Izaba isabwa gutsinda kugira ngo nibura itegereze kureba uko mu yandi matsinda bizagenda kugira ngo yizere kuba yazamuka nk’imwe mu makipe 2 ya ’Best losers’.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Singida Utd yatsinze Dakadaha 1-0.
Omboklenga witwaye neza cyane muri uyu mukino
Adam Salamba watsinze icya mbere cya Simba
######
Aper lkomeje kutubabaza aper lzagerakure aruko lguze abataka byibura 2 nu mudefaseri 1nahubundi biracyari lbibazo. Murakoze.ni Ngirimana vincent.
Habimana gabrier
Méga, ngo apr irambabaza tuviriye mumatsinda père !!!!
karenzi
Muteteri wo mu rwanda ntampanvu atatsindwa, yamenyereye ibyubuntu none bamukaniye arasara!!! Arikose ubundi kuki bataguriye Simba ngo ize kigali kumahoro noneho Nsoro abe ariwe usifura?
etoo
@karenzi wajya uvuga amagambo angana n’imyaka ufite kuko bigaragara ko ufite imyumvire iciritse nkiy’umwana wo muri day care. None abakinnyi bazaba bakinira APR FC mubite muteteri nibaza muri Rayon muvuge ko arabahanga? Njye mbona ayo magambo muvuga muyatizwa umurindi n’ubuyobozi bwa APR FC businyisha abanyarwanda gusa umunsi bagaruye politique irimo kuzana n’abanyamahanga bashoboye menya muzasubira kwishima igihe amatora y’umukuru w’igihugu azaba yegereje(after 7ans)
Mike
Ark mwebwe gasenyi mwakwitonze ko mushobora gutaha mbere yacu!!!ubu c umukino wanyu nabonye wibazako muzi vana imbere ya LLB?mutegereze harubwo twakongera tugahura muri cecafa nkongere nkabatsinda bwa gatatu uko na bikoze muri 2005 I Mwanza Dar es Salam na hano i kgl 2014 ,nukuri muzahora muca bugufi imbere yacu.muracyaribato imbere yacu.