Ikipe ya APR FC yihereranye Heegan FC yo muri Somalia iyitsinda 4-0 mu mukino usoza itsinda, bituma igana muri 1/4 idatsinzwe na rimwe ndetse itaninjijwe igittego
APR FC yagiye gukina uyu mukino yaramaze kubona itike ya 1/4 kuko yari iyoboye itsinda n’amanota 6/6, ni mu gihe Green Eagles na yo muri iri tsinda rya C na yo yari yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda Proline FC 2-1 mu mukino wabanje usoza itsinda wabereye na wo Nyamirambo guhera saa saba n’igice z’amanywa. APR FC na Heegan FC zo zatangiye gukina saa cyenda n’igice z’umugoroba.
Jimmy Mulisa yahisemo gukora impinduka mu bakinnyi babanjemo mu mikino ibiri yabanje y’itsinda, umunyezamu Rwabugiri Umar yaruhutse hajyamo Ntwari Fiacre, Mangwende na Omborenga na bo baha umwanya Niyomugabo Claude na Yusunu Nshimiyimana.
Si izi mpinduka gusa kuko ba Ally Niyonzima, Buteera Andrew na Djabel bavuyemo Mushimiyimana Muhamed, Nkomezi Alex na Danny Usengimana, ni mu gihe kandi Mutsinzi Ange Jimmy yaruhukijwe hakajyamo Rwabuhihi Aime Placide.
APR FC yorohewe n’igice cya mbere kuko ku munota wa 2 n’uwa 3 Danny Usengimana yatsinze ibitego ku mipira yari ahawe na Niyomugabo Claude waje muri APR FC avuye muri AS Kigali.
Ku munota wa 16 uyu musore Niyomugabo Claude yatsinze igitego cya 3 nyuma yo gucika ubwugarizi bwa Heegan FC. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.
APR FC yatangiranye impinduka igice cya kabiri havamo Manzi Thierry na Sefu, hinjiramo Mustinzi Ange Jimmy na Ishimwe Kevin naho ku munota wa 57 Mugunga Yves asimbura Danny Usengimana.
Mugunga winjiye asimbuye Danny Usengimana yaje gutsinda igitego cya 4 ku munota wa 84 ku burangare bw’umunyezamu maze umukino urangira ari 4-0.
APR FC ikaba izamutse mu itsinda C n’amanota 9, Greens Eagles 6 mu gihe Proline FC ifite 3 na Heegan FC ikagira ubusa zo zanasezerewe.
APR FC ikaba izahura n’ikipe izaba iya 2 mu itsinda D ririmo gukinira i Rubavu.
CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho hazakinwa imikino isoza itsinda B rikinira i Huye, aho Bandari FC izahura na Azam FC mu gihe Mukura izakina na KCCA guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umutoza Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka zinyuranye
11 APR FC yabanje mu kibuga:Ntwali Fiacle, Manzi Thierry, Usengimana Danny, Rwabuhihi Aime Placide, Mushimiyimana Mohamed, Nshimiyimana Yunusu, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Nkoezi Alex, Niyomugabo Jean Claude, Byiringiro Lague na Sugira Erneste
11 Heegan FC yabanje mu kibuga:Mustafi Khaleb Hussein, Bdiram Abdulahi, Suleiman Said Abdi, Abdinor Essebuliba, Omar Haji Banow, Mahad Ali Ahmed, Abdirizak Ali Mohamed, Mahad Hussein Basey, Nyanzi Ronald, Abdiweli Abdirahiman na Abdinajib Nuur Ali
Ku munota wa 2 n’uwa 3, Danny Usengimana yari amaze gutsinda ibitego 2
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen Kabarebe James akaba na Perezida w’icyubahiro wa APR FC yarebye uyu mukino
Maj.Gen Mubaraka Muganga , umuyobozi wungirije wa APR FC
Niyomugabo Claude wavuye muri AS Kigali niwe watanze imipira 2 Danny Usengimana yatsinzemo ibitego 2 bya mbere, na we atsinda igitego cye cya mbere kuva yagera muri APR FC
Mustafi Khaleb Hussein yakunze gukuramo ibindi bitego
Sugira Erneste akomeje kunanirwa kubona igitego
Uhereye i bumoso:Khalim, Nshimiyimana Eric na Kirasa Alain
Ambasaderi Caesar Kayizari wigeze kuyobora FERWAFA
Umushoramari Hadji Yussuf Mudaheranwa
Rtd Col. Kabagambe Geoffrey ukuriye abafana ba APR FC
Nicholas Musonye ukuriye CECAFA
Perezida wa Ferwafa Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene
Komezusenge Daniel, umunyamabanga wa AS Kigali
Habyarimana Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA
Fair Play....Nubwo bafana amakipe y’amakeba, Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports na Emile Kalinda uvugira abafana ba APR FC, mu buzima busanzwe ni inshuti
Umuyobozi wa Police FC, ACP Jean Bosco Rangira
Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali
Nubwo ikipe yabo yari yamaze kubona itike, abafana ba APR FC bari baje kuyishyigikira ngo ikomeze gushimangira intsinzi isoza itsinda
Byiringiro Lague witwaye neza muri uyu mukino nubo atabashije kubona igitego
Kazungu Claver, umuvugizi wa APR FC
Nshimiyimana Yunussu , murumuna wa Ombolenga Fitina wahoze akina muri Intare FA yamaze kuzamurwa muri APR FC nkuru ndetse niwe wakinnye mu mwanya wa mukuru we
PHOTO: RENZAHO Christophe