CECAFA Kagame Cup 2025: Singida yegukanye igikombe itsinze Al Hilal

Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yegukanye Igikombe cya CECAFA Kagame Cup ya 2025 itsinze Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye i Kinondoni kuri uyu wa Mbere.

Ibitego bibiri by’Umunya-Zambia, Clatous Chama, ni byo byafashije Singida Black Stars kwegukana iki gikombe cya mbere mu myaka icyenda imaze ishinzwe.

Uyu mukinnyi wavuye muri Young Africans, yafunguye amazamu ku munota wa 19 ku mupira wo hasi yatereye mu rubuga rw’amahina, mu gihe igitego cya kabiri yagitsinze ku munota wa 60 ku mupira wahinduwe na Andy Koffi.

Abdel Raouf yari yishyuriye Al Hilal Omdurman ku munota wa 31, ariko igitego cye nticyari gihagije ku Banya-Sudani.

Kwegukana igikombe byahesheje Singida Black Stars kubona ibihumbi 30$ (miliyoni 43,4 Frw) mu gihe Al-Hilal yabonye ibihumbi 20$ (miliyoni 28 Frw).

APR FC yari ihagarariye u Rwanda, yasoreje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda KMC FC igitego 1-0 cyinjijwe na Memel Dao ku munota wa 45, ndetse yahawe ibihumbi 10$ (miliyoni 14,4 Frw).

Iri rushanwa rya CECAFA rihuza amakipe, riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002.

Singida Black Stars itegerejwe i Kigali muri iki cyumweru aho izakirwa na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025.

Uko igikombe cyazanywe ku kibuga

Abanyarwanda Habumugisha (ubanza i bumoso) na Celestin umukurikiye bari mu basifuye muri uyu mukino wa nyuma

11 Singida Black Stars yabanje mu kibuga

11 Al Hilal yabanje mu kibuga

Aucho, kapiteni wa Singida, mu kazi

Chama wazonze cyane Al Hilal anayitsinda ibitego 2 wenyine

Chama yishimira igitego cya mbere muri 2 yatsinze muri uyu mukino agahesha ikipe ye igikombe

Chama yishimira igitego cya kabiri

Gamondi utoza Singida ashimira Chama

Muri uyu mukino, Chama yabaye umukinnyi w’umukino

Umunyezamu wa Singida niwe wabaye umunyezamu w’irushanwa

Chama yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyi CECAFA

Hamimu wo muri Ferwafa yakira igihembo cya Memel Dao wabaye umukinnyi w’irushanwa...Niwe wakimwakiriye kuko APR FC itari yamenyeshejwe ko iguma ku kibuga igafata ibihembo byabo harimo n’imidali y’umwanya wa 3

Abasifuzi b’abanyarwanda bari muri iyi Cecafa bahakuye amanota meza cyane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo