Cassa Mbungo André yavuze icyafasha AS Kigali kwitwara neza imbere ya Al Nasry

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yavuze ko bagomba kwitegura neza birushijeho kugira ngo bazabashe kwitwara neza imbere ya Al Nasry yo muri Libya, bazahura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup rizaba mu kwezi gutaha.

Yabigarutseho nyuma yo gusezerera ASAS Djibouti Telecom yo muri Djibouti ku Cyumweru, bayitsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Kalisa Rachid ku munota wa 67.

AS Kigali yakomeje yiyushye akuya, ni nyuma y’uko Abanya-Djibouti batinzaga umukino, ndetse no kubyaza umusaruro uburyo bw’ibitego yabonye bikagorana.

Umutoza wayo, Cassa Mbungo André, yavuze ko kugira ngo bazitware neza mu ijonjora rya kabiri bazahuramo na Al Nasry yo muri Libya, bisaba kwitegura neza birushijeho ndetse bagomba gushaka uburyo bazabyaza umusaruro uburyo bazabona mu mikino bazakina.

Ati “Tugomba kwitegura birushijeho, uburyo tugenda tubona tukagerageza kububyaza umusaruro kuko no muri Djibouti twabonye uburyo bwinshi turabuhusha, birashoboka ko iyo dutsinda igitego uyu mukino utari gukomera ndetse n’imigendekere yawo yari guhinduka kubera ko bari gushaka kwishyura icyo gitego cyangwa gushaka gukina kugira ngo batsinde, ariko kubera ko twananiwe kubatsinda hariya, byatugoye natwe hano.”

Yakomeje agira ati “Intambwe ya mbere turayirangije, tugomba gufata iya kabiri. Ni intambwe izaba itoroshye, dufite urugendo rurerure rwo kugera muri Libya, tuzabanza umukino hano, ni ugukomeza tukitegura kugira ngo turebe ibiri iri imbere. Reka tugende umukino ku mukino kuri iyi ntambwe ya kabiri, tuzarebe ibikurikiraho.”

Abakinnyi ba AS Kigali bashimira abafana nyuma yo gutsinda ASAS ku Cyumweru

Abajijwe icyo bagiye gukora mu busatirizi bwananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yose bwabonye mu mikino bahuyemo na ASAS, uyu mutoza yavuze ko ari akazi bakmomeza gukoraho buri munsi.

Ati “Tugomba kwitegura mu busatirizi bwacu, tukagerageza guhuza, gushyira mu izamu bikagenda neza, ni akazi dukora buri munsi tugomba gukomeza gukora, guhuza bikagaragara ku buryo abo hagati, ab’imbere babasha kwitwara neza imbere y’izamu.”

Cassa Mbungo yavuze ko mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze harimo abagowe no guhita bafatisha nka ariko bose ari beza.

Ati “Uretse kwisanga mu ikipe ni byo byatinze gatoya, ariko ni abakinnyi beza, ariko kwisanga biragoye. Urebye nka Man Yikre ni umukinnyi ushoboye, wareba Landry ni mwiza ariko ku bijyanye n’imbaraga ntibiraza neza. Wareba Félix na we ameze neza harabura kwisanga neza, na Juma ameze neza ni uko mba ngomba guhinduranya abakinnyi kuko mu gice akinamo tuhafite abakinnyi benshi. Nibaza ko bazagenda bitwara neza mu bihe biri imbere.”

AS Kigali izakira Al Nasry mu mukino ubanza uzabera i Huye hagati ya tariki ya 7 n’iya 9 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Libya hagati ya tariki ya 14 n’iya 16 Ukwakira 2022.

Umutoza Cassa Mbungo André aha amabwiriza abakinnyi be

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo