Carlos Alós yakiriye abakinnyi bose mbere yo guhura na Guinée Equatoriale

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Carlos Alós Ferrer, yamaze kwakira abakinnyi bose yahamagaye ndetse ari kumwe na bo muri Maroc aho u Rwanda ruzakinira imikino ibiri ya gicuti ruhereye kuri Guinée Equatoriale ku wa Gatanu.

Ku i saa Kumi n’ebyiri za Casablanca (19h00 za Kigali) ku wa Gatatu, ni bwo Amavubi yatangiye imyitozo yayo ya kabiri y’umupira mu kibuga, aho yitabiriwe n’abakinnyi bose barimo aba AS Kigali na APR FC zari mu mikino mpuzamahanga ndetse n’abandi bakina hanze y’u Rwanda.

Abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi ari bo Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, bakomeje gukorana na bagenzi babo.

Niyonzima Ally ukinira Bumamuru FC y’i Burundi, Steve Rubanguka ukinira Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Habimana Glen ukina muri Victoria Rosport yo muri Luxembourg, bo bakoranye n’abandi bwa mbere ku wa Gatatu.

Rubanguka Steve mu myitozo yo ku wa Gatatu

Niyonzima Ally yageze muri Maroc ku wa Gatatu mugitondo, nimugoroba akorana n’abandi

Habimana Glen ukina muri Victoria Rosport yo muri Luxembourg, na we yakoranye na bagenzi be

AMAFOTO: FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo