Cap-Vert yahagamye Espagne

Ikipe y’igihugu ya Cap-Vert yatunguye benshi inganya na Espagne yahagamye Espagne 0-0 mu mukino wa mbere w’Itsinda H mu gikombe cy’Isi cya 2026 wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026.

Uyu mukino wabereye kuri AT&T Stadium i Arlington muri Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umukino wari utegerejwe cyane kuko wahuzaga imwe mu makipe akomeye ku Isi ndetse yanegukanye Igikombe cy’Isi mu 2010, na Cap-Vert iri gukina iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka yayo. Nubwo benshi bari biteze ko Espagne ibona amanota atatu byoroshye, Cap-Vert yagaragaje urwego rwo hejuru ndetse itanga isomo rikomeye mu bwugarizi.

Espagne yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego kare, ikoresheje abakinnyi nka Pedri, Rodri, Ferran Torres na Mikel Oyarzabal. Gusa Cap-Vert yakomeje kwihagararaho, yugarira neza ndetse ikabuza Espagne kubona uburyo bworoshye bwo gutsinda.

Umukinnyi w’umukino yabaye umunyezamu wa Cap-Vert , Vozinha, w’imyaka 40, wakuyemo imipira myinshi yashoboraga kuvamo ibitego. Imikinire ye ndetse n’uburyo yayoboye ubwugarizi byafashije ikipe ye kubona inota ry’amateka imbere y’imwe mu makipe akomeye ku Isi.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Espagne Luis de la Fuente yakoze impinduka zitandukanye yinjiza Lamine Yamal na Dani Olmo kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi. Icyakora Cap-Vert yakomeje kwitwara neza, umukino urangira nta kipe n’imwe ibashije kubona igitego.

Uyu musaruro wafashwe nk’intsinzi ikomeye kuri Cap-Vert kuko benshi bari bayitezeho gutsindwa. Abafana bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bashimye ubutwari bwayo, bavuga ko ishobora kuba imwe mu makipe ashobora gutungurana muri iri rushanwa.

Nyuma y’uyu mukino, amakipe yombi yahise agira inota rimwe mu Itsinda H.

Saudi Arabia na Uruguay nazo zanganyije umukino wazo ubanza, bituma amakipe yose yo muri iri tsinda atangirana inota rimwe.

Espagne izagaruka mu kibuga tariki ya 21 Kamena 2026 ihura na Arabia Saoudite kuri Lumen Field i Seattle. Nyuma yaho, tariki ya 26 Kamena 2026, izahura na Uruguay kuri GEHA Field at Arrowhead Stadium i Kansas City.

Ku ruhande rwa Cap-Vert, izahura na Uruguay tariki ya 21 Kamena 2026 kuri GEHA Field at Arrowhead Stadium i Kansas City, mbere yo gukina na Arabia Saoudite tariki ya 26 Kamena 2026 kuri Exploria Stadium i Orlando.

Cap-Vert yabonye inota ryayo ryambere mu mateka y’igikombe cy’isi mu gihe Spain izasabwa kwitwara neza mu mikino isigaye kugira ngo yirinde gutangira nabi urugendo rwo gushaka Igikombe cy’Isi cya kabiri mu mateka yayo.

Vozinha wakuyemo imipira igera kuri irindwi yari yabazwe

Iturushimbabazi Landouard

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo