CANAL+ na Rayon Sports bongereye amasezerano y’imikoranire

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ hamwe n’ikipe ya Rayon Sports bongereye amasezerano y’imikoranire ndetse n’ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere impande zombi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2022 ku cyicaro cya CANAL+ RWANDA giherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo, UWAYEZU Jean Fidele, mu gihe ku ruhande rwa CANAL+ yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru, Sophie TCHATCHOUA.

Nubwo hatatangajwe agaciro mu bijyanye n’amafaranga ariko amakuru agera kuri Rwandamagazine ni uko ari Miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya masezerano azamara igihe cy’umwaka, ndetse impande zombi zashimangiye ko biteguye gukorana mu gihe kirekire.

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yavuze ko gukorana na Rayon Sports byagiye bigira ingaruka nziza ku ruhande rwa CANAL+ ndetse avuga ko yizeye nta kabuza no mu myaka iri imbere umusaruro uzakomeza kwiyongera.

Yagize ati “Twishimiye kongera gukorana na Rayon Sports. CANAL+ ifite intego yo guteza imbere siporo mu Rwanda, bityo gukorana n’umuryango wa Gikundiro n’imwe mu nzira zizadufasha kugera kuri iyi ntego. Nubwo amasezerano ari ay’umwaka umwe, twizeye kuzakomeza gukorana mu gihe kirekire.

Umuyobozi wa Rayon Sports, UWAYEZU Jean Fidele, nawe yavuze ko bizeye gukomeza gukorana na CANAL+ ndetse ashimangira ko nk’ikipe bizeye kuzarushaho gukomeza kuzamura ibikorwa CANAL+ nk’umuterankunga w’ingenzi.

Ati “Tuzakomeza kwamamaza ibikorwa bya CANAL+ binyuze ku myambaro y’ikipe, ku bibuga bizajya biberaho imikino yacu, ku mbuga nkoranyambaga ndetse tuzajya dutemberana hirya no hino mu gihugu kugira ngo turusheho kubwira abafana ba Rayon Sports ibyiza bya CANAL+.

Yanavuze ko amafaranga bazabaha azabafasha kugura abakinnyi bashya muri iki gihe cy’igura n’igurisha.

Bwa mbere CANAL+ na Rayon Sports basinyana amasezerano byari tariki 11/11/2021, aho iyi kipe yambara ikabutura iriho ikirango cya CANAL+, mu gihe ku ruhande rwa CANAL+ naho itanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabuguzi ry’umwaka ryo kureba amashene yose ya CANAL+.

Umuyobozi mukuru wa Canal + Rwanda, Sophie TCHATCHOUA

Umuyobozi wa Rayon Sports, UWAYEZU Jean Fidele

Marie Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal + Rwanda

Byiringiro Edmond ukora mu ishami rishinzwe ubucuruzi

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko amafaranga Canal + izabaha bazayifashisha mu kugura abakinnyi bashya b’ibikurankota

Aime Niyibizi wa Fine FM

Sophie yavuze ko umukino wa Rayon Sports na APR FC wari witabiriwe n’abafana benshi ngo wamweretse ko koko batigeze bibeshya ku gukorana na Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo