Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ’Amavubi’ yisanze mu Itsinda L hamwe na Sénégal, Bénin ndetse na Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Mata 2022, ni bwo muri Afurika y’Epfo habereye tombola y’uburyo amakipe azahura mu matsinda yo gushaka itike ya CAN 2023.
Yasize u Rwanda ruri mu Itsinda L (rya 12) hamwe na Sénégal ifite Igikombe cya Afurika giheruka, Bénin ndetse na Mozambique.
Iki gihugu cya nyuma cyari kumwe n’u Rwanda mu itsinda rimwe ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Cameroun ariko byombi ntibyahirwa.
Kuri ubu, Amavubi afite abatoza bashya bakomoka muri Espagne, Carlos Alós Ferrer na Jacint Magriña Clemente umwungirije, bamaze gutangira gukurikirana abakinnyi bashobora kuzitabaza muri Kamena ubwo iyi mikino izaba itangiye.
Muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere uretse mu Itsinda H rya Côte d’Ivoire aho hazazamuka ikipe imwe izaba iri imbere (utabariyemo iki gihugu kizakira irushanwa).
Ibihugu bya Kenya na Zimbabwe byamaze guhagarikwa na FIFA, byashyizwe muri tombola ariko nibiba bikiri mu bihano ibyumweru bibiri imbere y’uko imikino itangira muri Kamena, bizakurwa mu matsinda birimo.
Uko tombola yagenze:
Itsinda A: São Tomé-et-Príncipe, Guinée-Bissau, Sierra Léone na Nigeria.
Itsinda B: Eswatini, Togo, Cape Vert na Burkina Faso.
Itsinda C: U Burundi, Namibie, Kenya na Cameroon.
Itsinda D: Ethiopia, Malawi, Guinée na Misiri.
Itsinda E: Centrafrique, Angola, Madagascar na Ghana.
Itsinda F: Tanzania, Niger, Uganda na Algerie.
Itsinda G: Sudan y’Epfo, Gambie, Congo Brazzaville na Mali.
Itsinda H: Lesotho, Ibirwa bya Comores, Zambia na Côte d’Ivoire.
Itsinda I: Sudan, Mauritanie, Gabon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itsinda J: Botswana, Libye, Guinée Equatoriale na Tunisie.
Itsinda K: Liberia, Zimbabwe, Afurika y’Epfo na Maroc.
Itsinda L: U Rwanda, Mozambique, Bénin na Sénégal.
Amavubi yisanze mu Itsinda rya Sénégal ifite Igikombe cya Afurika giheruka
/B_ART_COM>