Rutahizamu w’Umunya-Mali, Moussa Camara yamaze gutangira imyitozo muri Rayon Sports nyuma yo kuyigarukamo.
Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 ku kibuga cyo ku Ruyenzi. Camara yatangiriye ku myitozo yoroheje mu gihe bagenzi be bo bakomeje kwitegura imikino 3 harimo ibiri mpuzamahanga.
Muri iki cyumweru, Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti irimo ibiri mpuzamahanga mpuzamahanga yose izabera i Kigali harimo n’uwa Singida Big Stars ikinamo rutahizamu Meddie Kagere.
Iyi mikino irabimburirwa n’uwo Rayon Sports ikinamo na Mukura VS kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022.
Uyu mukino uzakurikirwa n’uwo Rayon Sports izakiramo URA yo muri Uganda ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 ndetse n’uwo bazakiramo Singida Big Stars ya Meddie Kagere ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022.
Uyu mufana yari yaje guha ikaze Camara mu ikipe yagiriyemo ibihe byiza
Camara yatangiye akazi nyuma yo kugera mu Rwanda mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022
Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino ya gishuti ifite muri iki cyumweru harimo 2 mpuzamahanga
Nubwo Camara yakoze ku mupira ariko yahise atangira imyitozo yoroheje yo ku ruhande
PHOTO&VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>