Caleb yasobanuye icyamuteye gukubita umufana - AMAFOTO

Rutahizamu Bimenyimana Bon Fils Caleb avuga ko ibyamubayeho agakubita umufana kwari ukwitabara nubwo yemera ko ngo yabikoze mu buryo budakwiriye.

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2018, Rayon Sports yatsinze Sunrise FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League 2018/2019. Caleb na Sarpong nibo batsindiye Rayon Sports.

Ku munota wa 87, Sunrise FC yatsinze igitego ariko cyangwa n’abasifuzi kuko hari habaye ikosa mbere y’uko gitsindwa. Abafana bamwe ba Sunrise FC bagize ngo ni igitego, umwe ahita yirukira mu kibuga asanganira Caleb asa nushaka kumukubita , Eric Irambona aramufata, undi aramwiyaka, imirwano itangira ubwo. Caleb yahise amukubita umugeri, umufana yikubita hasi , polisi iza kumukura mu kibuga, Caleb ahabwa umutuku.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Caleb yemeye ko ibyo yakoze bitari bikwiriye ariko ngo na we yaritabaraga kuko ngo iyo umufana aza kumutera ikintu gikomeretsa, ubu ngo haba havugwa indi nkuru.

Yagize ati " Umufana yaje andwanya, Irambona aramufata , nyuma aramwikura , ankubita ingumi , nanjye mutera umugeri. Nabikoze nirwanaho nari nziko ashobora kuba afite ikintu gikomeretse nk’icyuma cyangwa ikindi.

Nubwo nirwanyeho mu buryo butari bwo ariko iyo aba afite ikintu gikomeretsa nkeka ko biba biri kuvagwa ukundi. Gusa ndasaba imbabazi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports."

Umufana niwe wabanje kuza asatira Caleb

Caleb yahise ahabwa ikarita itukura

Umufana winjiye mu kibuga yakuwe ku kibuga na Polisi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(11)
  • Dembele

    Uyumutipe nindispline ndabizi nikimenyi menyi murebe murasanga yarabaye niwawa ayomakuru ndayafite, murebye nomuri records zabanyuzeyo Arimwo Gusa guhinduka byaranze. Ferwafa ibyiheho ikarita ikurweho, ubuse wamugani umuntu nkuriya niki atakwinjirana mukibuha. Police ikaze umurego kuma stade, Ikindi ahantu nkahariya saho gukinirwa champion nkiyi ikaze.

    - 2/11/2018 - 09:27
  • Dembele

    Uyumutipe nindispline ndabizi nikimenyi menyi murebe murasanga yarabaye niwawa ayomakuru ndayafite, murebye nomuri records zabanyuzeyo Arimwo Gusa guhinduka byaranze. Ferwafa ibyiheho ikarita ikurweho, ubuse wamugani umuntu nkuriya niki atakwinjirana mukibuha. Police ikaze umurego kuma stade, Ikindi ahantu nkahariya saho gukinirwa champion nkiyi ikaze.

    - 2/11/2018 - 09:31
  • Byiringiro Joseph

    Njye ndabona umuturange nta amakosa afite kubera ko abantu hose kujya mukibuga ntakibazo kibirimo calleb yagombagakureka abashinzwe umutekano bagakora akazi kabo bonfis ahanywe kbx

    - 2/11/2018 - 10:31
  • Byiringiro Joseph

    Njye ndabona umuturange nta amakosa afite kubera ko abantu hose kujya mukibuga ntakibazo kibirimo calleb yagombagakureka abashinzwe umutekano bagakora akazi kabo bonfis ahanywe kbx

    - 2/11/2018 - 10:39
  • Innocent Bizumuremyi

    Birashobokako Caleb yakoze reaction mbi ariko se uriya ni umufana cg ni umwiyahuzi

    - 2/11/2018 - 12:33
  • kamanzi

    Ariko iyi carte ya Caleb ikwiye kuvaho byihutirwa ndetse Sunrise igahanwa by’intangarugero. Umupira wakinwaga n’abakinnyi ntago abafana bari barimo. Nonese amafoto yose ko nabonye ingumi kiriya kigabo kiyitera umukinnyi ubwo yari kunairwa kwirwanaho?

    - 2/11/2018 - 14:30
  • Tegeko

    Umukinnyi bamurenganyije? Umusifuzi nawe afite ikibazo!

    - 2/11/2018 - 17:21
  • ######

    Nitwa ndihokubwayo j.baptiste uwomufana niwe uri mumakosa kuko ntaburenganzira agité bwokujya mukibuga. nahovibyo karebu yakoze nta numwe utabikora kuko ntiwamenya icyo uriyamufana yaragambiriye

    - 2/11/2018 - 18:30
  • Nkundimana

    Bavandimwe mureke twegucira urubanza Bon Fils Caleb kuko agahwa kari k,uwundi karahanduriha.
    Gusa ferwafa yige uburyo imikino nkiyi yajya ibera ahantu hizewe umutekano.
    murakoze.

    - 3/11/2018 - 08:00
  • Mike

    Uko byaba bimeze kose Caleb yagomba kumuhunga akareka abashinzwumutekano bakamukumira,nizereko ibihano nkabimwe byahawe cedrick arwana nabapolisi bimutegereje,ubona aba bakinnyi babarundi biha gusuzugura bikabije,cg Evra mubufaransa akubita umufana yahanywe season yose,c’est anti-sportif.

    - 3/11/2018 - 10:11
  • Ndayikeza jean rodrigue

    Kaleb yibikoze ariko arigwanira ntakundi yarikubigenza kuko abanya rwanda bafise amanyamb

    - 13/07/2019 - 15:09
Tanga Igitekerezo