CAF U-17 Zonal Qualifiers: U Rwanda rwatangaje 18 bazaruhagararira

U Rwanda rwamaze gushyira hanze abakinnyi 18 bazahangana na Tanzania mu ijonjora ry’ibanze rizahuza amakipe yo muri CECAFA mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 giteganyijwe umwaka utaha.

Yves Rwasamanzi, umutoza mukuru w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 niwe washyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri ayo majonjora ateganyijwe kubera muri Tanzania kuva tariki 11 Kanama 2018.

Abakinnyi batoranyijwe nyuma y’imyitozo ikomeye bari bamazemo iminsi. Bayitangiye ari 60 ariko babanza gutoranywamo 32.

Abatoranyijwe 18 baturuka mu makipe ya APR academy, Shinning academy, Mukura academy na Winners academy. Batoranyijwe nyuma y’uko kandi bari bakorewe isuzuma ryo kureba ko batarengeje imyaka ( Magnetic resonance imaging , MRI).

U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Tanzania, Burundi, Somalia na Sudan. Itsinda B rigizwe na Kenya, Uganda, Ethiopia, Djibouti na Sudani y’Epfo.

Abagize ’Delegation’ y’u Rwanda barahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri berekeze muri Tanzania kwitegura umukino wa mbere bazakina na Sudan tariki 11 Kanama 2018.

Ikipe izegukana iri rushanwa niyo izahagararira aka karere mu gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 muri Gicurasi 2019 kizabera muri Tanzania.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda :

Hakizimana Adolphe (Isonga), Ishimwe Pierre (Shinning Academy), Ishimwe Zaidu (Isonga), Kwizera Jean de Dieu (Winners Academy), Rutonesha Hesbon (Isonga), Mico Ndori Kevin (Isonga), Niyitanga Emmanuel (APR academy), Ishimwe Jean Rene (APR academy), Hagumubuzima Jean Claude Issa (APR Academy), Isingizwe Rodrigue (Isonga), Nyarugabo Moise (Heroes), Kazungu Clever (Isonga), Mariza Innocent (Mukura academy), Nsanzimfura Keddy (La Jeunesse), Nshuti Aime Cedrick (Winners academy), Niyomugisha Eni (Isonga), Niyonsenga Eric (Isonga) na Kategaya Eria (APR academy).

Abazaherekeza ikipe: Rwakunda Quinta ( Ukuriye Delegation), Rwasamanzi Yves (Umutoza mukuru), Gatera Musa (Umutoza wungirije), Mugabo Alexis (umutoza w’abanyezamu), Turatsinze Emile (Umuganga, Tuyishime Jean Claude (ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu), Rutayisire Michel Jackson (Team Manager) na Tuyisenge Eric (Kit Manager)

Uko imikino y’u Rwanda iteganyijwe:

Tariki 11 Kanama 2018

Rwanda vs Sudan

Tariki 13 Kanama 2018

Burundi vs Rwanda

Tariki 16 Kanama 2018

Somalia vs Rwanda

Tariki 21 Kanama 208

Rwanda vs Tanzania

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo