CAF Confederation Cup: Rayon Sports yanganyije na Al Hilal Benghazi (AMAFOTO)

Rayon Sports yaguye miswi na Al Hilal Benghazi yo muri Libya y’igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Kubera ibibazo by’ibiza byabaye muri Libya byatewe n’umuyaga waturutse mu Nyanja ya Mediterrane bigateza umwuzure, bigahitana ubuzima bw’abantu, byatumye Al Hilal Benghazi yakirira Rayon Sports mu Rwanda uyu munsi mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino watangiye ukereweho iminota 20 yose aho Al Hilal Benghazi yari yanze gukina ivuga ko umubare w’abantu bari muri Stade ari benshi ndetse bisaba ko abantu bongera gusohoka, binjira bundi bushya.

Umukino watangiye ubona ukinirwa hagati ndetse bakina imipira miremire kugeza ku munota wa 10 ubwo Al Hilal Benghazi yabonaga amahirwe akomeye ku mupira mwiza wahawe Osamah Alshareef akinjira mu rubuga rw’amahina maze akaroba umunyezamu Hakizimana Adolphe akawukoramo ndetse akanawukirikira ngo awutange uyu mukinnyi wa Al Hilal, byarangiye awukuyemo ariko na we bimuviramo kuvunika.

Byaviriyemo Rayon Sports gukora impinduka zitateguwe aho aho ku munota wa 17, Adolphe Hakizimana yasimbuwe na Hategekimana Bonheur.

Ku munota wa 23 Osamah Alshareef yongeye gutera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur awohereza muri koruneri.

Ku munota wa 25, Luvumbu Nzinga yagerageje ishoti ariko umunyezamu Khleid Almsmari awufata mu buryo bworoshye.

Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 36 kuri "Contre-Attaque", aho Mitima Isaac yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina aho yarebanaga n’umunyezamu ariko ashaka kujya gucenga bahita bawumwaka.

Kalisa Rashid ku munota wa 44 yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

Al Hilal SC yatangiye igice cya kabiri neza aho Abdulsalam Muftah yateraga mu izamu ariko Bonheur akawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 48, Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu.

Rayon Sports wabonaga yinjiye mu mukino neza, Kalisa Rashid yongeye kugerageza ishoti rikomeye ku munota wa 50 ariko ukubita umutambiko w’izamu.

Iri shoti ryakurikiwe n’irindi ryo ku munota wa 51 rya Mvuyekure Emmanuel ryanyuze hejuru y’izamu.

Rayon Sports yaje kubona penaliti ku munota wa 53 nyuma y’uko myugariro ayikoreye mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Heritier Nzinga Luvumbu.

Kuva kuri uyu munota Al Hilal yasatiriye cyane ishaka kwishyura ariko bagorwa cyane no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Al Hilal abakinnyi bayo bagiye babona amahirwe atandukanye nka Abdelkader Ghorab ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 75, Luvumbu yahaye umwanya Ngendahimana Eric. Ku munota wa 87, Mugisha François Master na Ndekwe Felix binjiye mu kibuga basimbura Mvuyekure Emmanuel na Musa Esenu.

Ku munota wa 82, Abdelkader Ghorab yongeye kubona amahirwe ariko uwutera inyuma y’izamu.

Al Hilal Benghazi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 85 gitsinzwe Ezzeddin Elmarmi.

Ku munota wa 88, Abdelkader Ghorab yataye mu izamu ariko Bonheur awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Umukino waje kurangira ari 1-1. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 30 Nzeri 2023 nawo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium, Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo