CAF Champions League:APR FC yatsinzwe na Pyramids mu mukino ubanza

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Mbere yo gutangira kw’uyu mukino, ikipe ya APR FC yari yagerageje gushishikariza abakunzi ba yo kuza kuri Stade kuyitera ingabo mu bitugu kandi abandi na bo bayitabye.

Ubwitabire bw’uyu mukino, bwari bushimishije, cyane ko Kigali Pelé Stadium, yari yakubise yuzuye ndetse bisaba ko bamwe banahagarara.

Wari umukino wa gatanu uhuje APR FC na Pyramids FC mu myaka itatu, kuva mu 2023, muri CAF Champions League.

Amakipe yombi yanganyije imikino ibiri yabereye i Kigali (0-0, 1-1) mu gihe Pyramids FC yatsinze imikino ibiri yo kwishyura yombi yabereye mu Misiri (6-1, 3-1).

Ku munota wa 17 Pyramids yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Ewerton Dasilva ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko risanga umunyezamu, Ishimwe Pierre ahagaze neza arishyira hanze.

Bitewe n’uko umukino watangiye Saa Munani z’amanywa ku izuba ryinshi, amakipe yombi yagiye agabanya umuvuduko abakinnyi bakina bitonze, by’umwihariko Pyramids FC yagaragazaga ko idafite igitutu.

Guhera kuri uwo munota kugeza igice cya Mbere kirangiye, amakipe yombi yakomeje gucungana maze bajya kuruhuka ari 0-0.

‎Ku munota wa 49, Pyramids FC yabonye igitego gifungura amazamu gitsinzwe na rutahizamu Fiston Kalala Mayele ku ishoti rikomeye cyane.

Ku munota wa 70, umutoza wa Pyramids Jurcic yahawe ikarita itukura nyuma yo kugaragara kenshi atishimira imyanzuro y’umusifuzi.

APR FC yakomeje kugerageza uburyo bwinshi, ariko umunyezamu wa Pyramids FC agatabara kugeza ubwo nko ku munota wa 80 Mamadou Sy winjiye mu kibuga asimbuye William Togui ku munota wa 74, yatsindaga igitego ariko abasifuzi bakavuga ko yarariye.

Ku munota wa 85, abanya-Misiri bongeye kumwenyura nyuma y’igitego cya kabiri na cyo cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele nyuma yo gusiga ubwugarizi bwa APR FC, atera ishoti rikomeye Ishimwe Pierre ntiyabasha kuwuhagarika.

Iminota ya nyuma APR FC yongeye kubona amahirwe yo kwishyura byibuze igitego kimwe ku mupira
Mamadou Sy yahaye Dao, na we awucomekera Ruboneka Bosco ateye ishoti rikomeye, rikubita igiti cy’izamu.

Iminota 90 y’umukino yarangiye APR FC itsindiwe mu rugo ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Biteganyijwe wo kwishyura uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu Misiri.

Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi, izahura na Remo Stars yo muri Nigeria mu ijonjora rya kabiri rizanatanga izahita yerekaza mu matsinda y’iri rushanwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo