APR FC yatangiye urugendo rwo rwa CAF Champions League 2024 itsindirwa na Azam FC muri Tanzania 1-0.
Uyu munsi ni bwo APR FC yatangiye urugendo rwa CAF Champions League aho yari yasuye Azam FC kuri Azam Complex i Dar es Salaam muri Tanzania, ni mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere.
Umutoza Darko Nović yari yahisemo gukora zimwe mu mpinduka ugereranyije na 11 yari imaze iminsi abanzamo.
Rutahizamu Victor Mbaoma ntabwo yari yabanjemo ashyiramo Mamadou Sy, Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan na bo umwanya wa bo wari wagiyemo Lamine Bah na Richmond Lamptey.
Azam FC nk’ikipe iri iwabo, yatangiye umukino ubona ishaka igitego ariko ubwugarizi bwa APR FC bubyitwaramo neza.
Ku munota wa 12 APR FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira wazamukanywe na Ruboneka Bosco akawuha Lamine Bah awucomekera Richmond Lamptey ateye mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 22 Richmond Lamptey yongeye kugerageza ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu arawufata.
Guhera ku munota wa 25, Azam FC yihariye umupira ubona ihererekanya neza ariko kumenera mu bwugarizi bwa APR FC biranga.
APR FC wabonaga yari yananiwe gushyira hasi umupira ngo ikine, yarwanaga n’uko buri mupira babonye uva imbere y’izamu rya bo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Dushimimana Olivier aha umwanya Niyibizi Ramadhan.
Ku munota wa 54, Tiesse yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila arawufata.
APR FC yaje gutsindwa igitego ku munota wa 57 gitsinzwe na Jhonier Blanco kuri penaliti itavuzweho rumwe.
Ni ku ikosa Niyomugabo Claude umusifuzi yavuze ko yakoreye Feisal Salum.
Ku munota wa 69, APR FC yakoze impinduka 2, Richmond Lamptey na Mamadou Sy bavuyemo hinjiramo Victor Mbaoma na Godwin Odibo. Ni nako ku munota wa 73 Ruboneka Bosco yasimbuwe na Taddeo Lwanga.
APR FC yagerageje gushaka igitego biranga. Ku munota wa 82, Aliou Souane yagiye mu kibuga asimbura Lamine Bah wagize ikibazo cy’imvune. Umukino warangiye ari 1-0.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha tariki ya 24 Kanama 2024 i Kigali mu Rwanda.