APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC 3-1 mu mukino wo kwishyura isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.
APR FC yari yasuye Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri i Cairo kuri 30th June Stadium aho yasabwaga gutsinda kuko umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije i Kigali 1-1.
APR FC yatangiye umukino ubona irushwa cyane, gusa yaje kubona amahirwe amwe ku munota wa 11 ihita iyabyaza umusaruro.
Ni ku mupira Lwanga yahaye Ruboneka Bosco wahise awucomekera Byiringiro Gilbert na we ahita ahindura imbere y’izamu bawukuyeho bawihera Seidu Dauda Yussif watuje ahita ashyira mu izamu kiba kiranyoye.
Kuva kuri uyu munota, Pyramids FC yashyize igitutu gikomeye kuri APR FC isshaka kwishyura.
Nyuma yo gukinana neza, Pyramids FC yaje kubona igitego ku munota wa 45 cyatsinzwe na Chibi. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mugisha Gilbert utagaragaye mu gice cya mbere yaje gusimburwa na Chidiebere Nwobodo Johnson.
Wabonye ko yazanye imbaraga mu busatirizi aho ku munota wa 47 yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze aha umupira mwiza Ruboneka Bosco ariko ashyize mu izamu umunyezamu arawufata.
APR FC yongeye kurushwa cyane Pyramids FC ishaka igitego cya kabiri ndetse ikibona ku munota wa 67 cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele.
Ku munota wa 70 APR FC yahise ikora impinduka, Mahamadou Lamine Bah na Mamadou Sy bavuyemo hinjiramo Richmond Lamptey na Victor Mbaoma ni nako Seidu Dauda na we yaje guha umwanya Tuyisenge Arsene. Taddeo Lwanga na we yaje guha umwanya Aliou Souane.
APR FC yaje gutsindwa igitego cya 3 kuri penaliti yinjijwe neza na Karim Hafez ku munota 90, ni nyuma y’ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Mahmoud Abdelsabour. Umukino warangiye ari 3-1 maze APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.
/B_ART_COM>