CAF Champions League : APR FC yanganyije na Pyramids FC yo mu Misiri (AMAFOTO)

APR FC yanganyirije na Pyramids FC mu Rwanda ubusa ku busa, biyisaba kuzakora ibikomeye iyitsindira mu Misiri kugira ngo igere mu matsinda.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 nibwo APR FC yari yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Ni umukino wagiye kuba ikipe ya APR FC idahabwa amahirwe bitewe n’urwego rw’amakipe yombi.

APR FC yatangiye umukino neza aho ku munota wa 2 Omborenga yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko kapiteni wa Pyramids FC, Ali Gabr awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 17, Bosco yahinduye umupira mwiza maze Bacca atera mu izamu ndetse n’umunyezamu umunyuraho n’abakinnyi ba APR FC bari bazi bazi ko ari igitego ariko abakinnyi ba Pyramids bawukuyeho n’umusifuzi yemeza ko umupira utarenze umurongo.

APR FC yakomeje gushaka igitego ku munota wa 26 yongeye kubona amahirwe akomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko Mboama nabwo awuteye abakinnyi bawugarurira ku murongo.

Pyramids FC yakoze impinduka ku munota wa 35 ubwo Ibrahim Blati Toure yasimburaga Mohamed Hassan

Igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi maze bajya kuruhuka ari 0-0.

Iminota 10 y’igice cya kabiri nta mahirwe afatika amakipe yombi yaremye, umukino wakinirwaga hagati cyane.

Umutoza wa APR FC wabonaga ko yatangiye kurushwa, yakoze impinduka ku munota wa 67 Mugisha Gilbert yasimbuye Niyibizi Ramadhan.

Izi mpinduka zahise zihindura umukino APR FC irasatira aho ku munota wa 72 Gilbert yazamukanye umupira agacomekera Mbaoma akawufunga yajya gutera bagahita bawumutanga.

Ku munota wa 73 yongeye kubazamukana ariko ahinduye imbere y’izamu bawushyira muri koruneri. Ku munota wa 75 yateye ishoti ariko umunyezamu ararifata.

Ku munota wa 84, Nshuti Innocent yasimbuye Victor Mbaoma ni nako ku munota wa 87 Nshimiyimana Yunusu yahaye umwanya Buregeya Prince.

Umukino warangiye ari 0-0 APR FC ikaba isabwa kurira umusozi mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023 aho isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

Pyramids FC: Ahmed, Naser Naser, Ahmed Saad, Aly Gabr Gabr Mossad (C), Fiston Kalala Mayele, Mostafa Mahamed Fathi Abdelhamid Mohamed, Ahmed Tawfik Mohamed Hassan, Mahanad Mostafa Ahmed Abdelmonem, Mohamed Chibi, Walid Elkarti, Karim Hafez Ramadan Seifeldin na Ibrahim Adel Ali Mohemed Hassan

APR FC: Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina (C), Ishimwe Christian, Salomon Charles Bindjeme Banga, Nshimiyimana Yunusu, Taddeo Lwanga, Ruboneka Bosco, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman, Kwitonda Alain Bacca, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo