Ibyo wamenya kuri Mukeshimana Joy wateye umugongo ubuganga yize, ajya mu mwuga wo gusifura (VIDEO)

Mukeshimana Joy Happiness, ni rimwe mu mazina azwi cyane muri siporo ya hano mu Rwanda, haba mu mupira w’amagaru dore ko ari mu bakunzi b’imena b’ikipe ya Rayon Sports FC.

Kumenyakana kwe muri siporo, siho bugarukira gusa, ahubwo asanzwe ari n’umusifuzi mpuzamahanga ku rwego rw’Afurika “Para Volley International Referee” mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga.

Mukeshimana Joy Happiness yari umwe mu basifuzi basifuye imikino y’Afurika ya Sitting Volleyball “2019 Para Volley Africa Sitting Volleyball Championship”, mu kiciro cy’abagabo yabereye mu Rwanda kuva tariki 19 kugeza 22 Nzeri 2019.

Muri iyi mikino y’Afurika yari igamije gushaka itike y’imikino Paralempike “2020 Summer Paralympics” izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020, yayoboye umukino ufungura iri rushanwa wahuje Misiri na Kenya wabaye tariki 19 Nzeri 2019.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Rwanda Magazine (R.M), Mukeshimana Joy Happiness (M.J.H), yagize byinshi atangaza ku buzima bwe, kuri kariyeri (career) ye nk’umusifuzi, byumwihiko avuga ko yiteguye gushyira imbaraga ze muri siporo ndetse ikaba yamutunga.

Joy hamwe na bagenzi be bakora umwuga umwe wo gusifura. Aha bari mu irushanwa rya Rubavu Beach Volleyball World Tour riheruka kubera mu Rwanda

MUKESHIMANA JOY HAPPINESS NI MUNTU KI?

R.M: Tubahaye ikaze

M.J.H: Murakoze

R.M: Mwatangira mutwibwira, Mukeshimana Joy Happiness ni muntu ki?

M.J.H: Amazina yange nitwa Mukeshimana Joy Hapinness, ni umukobwa utari muto, utari na mukuru cyane, yavutse tariki 15 ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 1990.
Ni mwene nyakwigendera Nshimiyimana Sylvestre na Nyiranziga Ruth. Avukira mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Bukunzi.

Joy ni umuhererezi, mu muryango wange tuvuka turi abakobwa babiri gusa, mukuru wange andusha igihe gito ntungurwa n’uko hagati yange na we nta mwaka urimo, harimo amezi 11.

Ni umukobwa upima metero imwe na santimetero 63, hanyuma akaba afite ibiro ubwo mperuka ngira ngo hashize nk’ukwezi nari mfite 68. Umuvandimwe wange yitwa Mushimiyimana Sammy Sylvie, ni umunyamategeko.

R.M: Waba waragize amahirwe yo kwiga?

M.J.H: Yego nagize amahirwe yo kwiga. Nize amashuri abanza mu Karere ka Nyanza nayasoje mu 2004 niba ntibeshye, ku kigo bita Nyanza A, ni iruhande rwa Kiliziya Kristu Umwami.

Amashuri yisumbuye, ikiciro rusange nakize muri Lycée de Rusatira naho ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nkigira muri HVP Gatagara ubwo hari mu 2010 nibwo nasoje.

Ntabwo natinze kuko nahise njya muri Kaminuza muri 2011, mu cyahoze KHI, ubu ni Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi n’Ubumenyamuntu, (University of Rwanda, College of Medecine and Healthy Sciences/UR-CMHS) niga ibijyanye na Laboratoire kuko ni nabyo nari narize mu mashuri yisumbuye, nyarangiza mu 2015.

Mu 2016 mu kwezi kwa 8, nahise nerekeza i Nairobi muri Kenya njya gukora Maters mu bijyanye na Medical Microbiology, navuga ngo amasomo yararangiye ariko nk’umunyeshuri wigenga (Private), hari imbogamizi ngifite kugira ngo mbashe kuyarangiza ariko ntekereza ko mu mwaka utaha nabyo bizaba byarangiye.

R.M: Igitekerezo cyo gusifura cyaje gute?

M.J.H: Gusifura uburyo byanjemo, ubundi natangiye ndi umukinnyi wakinaga umukino bita ‘Sitball’, kuko niga muri HVP Gatagara cyari ikigo kigamo abafite ubumuga icyo gihe rero nari mvuye mu kiciro rusange nkunda Volleyball, ariko ngezeyo nsanga Volleyball nubwo yari ihari ariko ntabwo ifite imbaraga nk’uwo bitaga Sitball, byabaye ngombwa ko ngerageza kuwukina abakinnyi baranyakira turakina, ndibuka twitabira shampiyona ya mbere mu 2008, dutwara igikombe.
Mu 2009, tugiye kwitabira ikigo cyagize ubushobozi buke kitugurisha muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR), nabwo dutwara igikombe.

Mu 2010, nibwo nari ndimo kujya mu wa 6, nza kwibaza kuko hari hatangiye kubaho ‘Sitting Volleyball’, batangiye kuvuga amategeko mpuzamahanga nisanga rero nk’umuntu udafite ubumuga ntaho nzaba nibona nk’umukinnyi kubera ko bagira uburyo bashyira mu byiciro by’abakinnyi (VS1,VS2), kugira ngo ubashe kujya mu kibuga, nsanga rero nubwo mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino bemerera umuntu udafite ubumuga gukinana nabo, ariko mu irushanwa riri mpuzamahanga ntaho byakugeza kandi intumbero yange numvaga ko byibuze bwa mbere nzurira indege ngiye gukina nk’umukino runaka niko gutekereza nti ni byiza iyi siporo nayikundaga ariko gukina ndabona ntaho nagera reka ninjire mu mwuga wo gusifura nibwo nabitangiye muri 2010.

R.M: Ni gute waje kwinjira mu mwuga wo gusifura?

M.J.H: Ni ukuvuga ngo muri Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC), buri mwaka navuga ko habaho icyo nakwita amahuigurwa yo gukarishya abasifuzi ariko n’abashya bakabakira noneho kuba nari nsanzwe ndi umukinnyi numvise mbishaka mbwira Perezida w’abasifuzi bita Gaju Eric icyo gihe n’ubu ni we ugihari, hari mu 2010, ndamubwira nti ndumva nshaka kwiga ibyo gusifura nimugira amahugurwa uzambwire, barambwiye twayakoze hagati y’iminsi nk’itatu n’itanu simbyibuka neza ngenda gahoro gahoro menyera.

R.M: Kwinjira mu gusifura byari intangiriro yakugendekeye gute?

M.J.H: Ni kintu cyasaga nk’icyari kigoye kuko Sitball na Sitting Volleyball byari bitandukanye kandi gusifura muri Sitting Volleyball yari ikeneye wa muntu usanzwe azi Volleyball kuko uburyo Sitting Volleyball ikinwa cyangwa ubona abasifuzi bayikoramo tugiramo n’ibyo bita kwandika ku mpapuro ‘score sheet’, ni urupapuro rutorohera buri muntu kuba ari mushya kuba yahita abimenya ngira ngo abatwigishije baradufashije, bajyaga baguhamagara ku mukino runaka wowe ukicara hakurya uri gusifura umukino akicara akaguha urupapuro rwawe ugakora kugira ngo muze kureba ko muza guhuza, ni ubwo buryo nagiye navuga nzamuka.

R.M: Watangiye gusifura nk’umusifuzi ryari?

M.J.H: Bwa mbere nkinjira mu busifuzi mu 2010, nari nkiri mubo bita ‘Junior’, nashoboraga guhabwa izo mpapuro zo kwandikaho amanota ‘score sheet’, ibintu byoroshye umwaka wa mbere urinda urangira natangiye kuyobora umukino hahandi umuntu aba ari wenyine mu 2011, icyo gihe ni gewe wabigizemo uruhare.

R.M: Ni gute waje kuba umusifuzi mpuzamahanga w’Afurika?

M.J.H: Nk’umusifuzi wari ku rwego rw’ihugu, mu 2015 bambwiye ko hari amahugurwa kugira ngo umuntu abashe kuba ari mpuzamahanga.
Ku giti cyange ntabwo byari binyoroheye nshimira cyane NPC kuko iyo batahaba sinzi ko ge nari gukora kuko nari mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza ndabyibuka ko aya mahugurwa yarangiye habura umunsi umunsi mwe habe isozwa ry’amashuri yange, ariko kugira ngo ukore amahugurwa bisaba ko hari icyo wigomwa, niba mbyibuka neza aya mahugurwa yacu yadusabaga amayero magana abiri icyo gihe amayero yari akiri muri magana inani, bivuze ngo ni mu bihumbi 180 hafi 190 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko Federasiyo iratubwira iti rero turabafasha tubabonere kimwe cya kabiri namwe mushake ikindi gice kuko nimwe bifitiye inyungu, twarabyemeye ariko bigeze kuri gewe icyo gihe nk’umunyeshuri uri gutegura gusoza amashuri amafaranga ndayabura.

Naragiye ndabegera barambwira bati nta kibazo noneho reka turebe ko hari amafaranga make twebwe dufite tukugurize ukore amahugurwa nurangiza kwiga wenda uzabona n’akazi uzishyura, ni ubwo buryo nakozemo amahugurwa.

R.M: Ni ryari watangiye gusifura ku rwego mpuzamahanga?

M.J.H: Tukirangiza amahugurwa muri 2015, twahise dutangira gusifura ndabyibuka neza ko ku mukino wa nyuma uwari uhagarariye abasifuzi yaravuze ngo ndashaka ko Abanyarwanda bahuguwe aribo baba abasifuzi bo ku murongo ‘line juge’, icyo gihe twari twakoze turi bane ni twe twakoze ku mukino wa nyuma w’abagore.

Mu 2017, nanone mu mikino y’Afurika ya Sitting Volleyball “Para Volley Africa”, nagize amahirwe yo gutoranywa, biri no mu bintu byanshimishije kuko nibwo nabonye agaciro k’umusifuzi mpuzamahanga, icyo gihe narihiwe itike, nakirwa na Federasiyo.

Mu 2019, mu mikino y’Afurika ya Sitting Volleyball “Para Volley Africa”, naho nagiriwe amahirwe yo gutoranywa. Nige wasifuye umukino ufungura mu bagabo wahuje Misiri na Kenya.

R.M: Ni ki wifuza kugeraho muri ’Career’ yawe?

M.J.H: Umuntu wese aba yifuza kugera kure hashoboka, nta muntu wese utifuza wenda ko kariyeri ye yagera aho asifura imikino y’igikombe k’Isi.

Ku musifuzi w’Umunyarwanda wabonye amahugurwa mpuzamahanga muri ‘Para Volley’, tugira ama zone, hari Para Volley Africa, Para Volley Europe,…. ni ukuvuga ngo urwego rwa mbere tuba tugomba kurenga ni urw’Afurika, ni ukuvuga ngo utoranywe ku rwego mpuzamigabane, ube wava muri Afurika ugahamagarwa gusifura irushanwa ryahuje ibihugu by’Afurika n’ibindi byo ku migabane itandukanye nk’imikino ‘Paralempike’, nifuza ko ari rwo rwego nifuza kugeraho, iri mu ntumbero yange kandi mbishyira nko mu myaka ibiri iri imbere.

R.M: Muri ’career’ yawe haba hari abantu ufatiraho ikitegererezo ?

M.J.H: Muri kariyeri yange abantu mfatiraho ikitegererezo, uwa mbere yitwa Gaju Eric, ni umusifuzi mpuzamahanga muri Para Volley, ni nawe ufite iyo ubushobozi (badge), undi wa kabiri yitwa Jean de Dieu Mukundiyukuri, ni umutu wamfashije kumva amategeko no kumva ko ibintu byose bishoboka.

R.M: Waba ufite igitekerezo cyo kuba muri siporo bingana iki?

M.J.H: Ntekereza ko muri gahunda zange mfite, ni byo koko nize ibyo kwa muganga, ariko intumbero ni yo kuba muri siporo.

Ubu ngubu ndimo gushaka uko nakiga ibintu bijyanye na siporo kugira ngo bimfashe kubijyamo cyane kuko ni ibintu numva nkunze kandi n’iyo nirebye numva nabishobora cyangwa natangiye no kubigerageza.

Nkumva ko mu gihe k’imyaka nk’ibiri nifuza kuzamura urwego rwange cyane muri Para Volley, ku buryo muri iyo myaka ibiri naba mfite iyo badge iri ku rwego mpuzamahanga ndetse nkaba nabona andi mahugurwa byibura ari mpuzamahanga muri Beach Volleyball kimwe n’uko niba binankundiye ni nifuza kuba nakinjira mu gusifura Volleyball isanzwe.

Nifuza ko umwaka wa 2020, umwanya wange wose ngomba kuwuha siporo kandi ndumva umutima uri muri Volleyball cyane.

R.M:Haba hari amahugurwa cyangwa imikino wasifuye muri Beach Volleyball?

M.J.H: Nabashije gukora amahugurwa yabo ya mbere ku rwego rw’igihugu, ndanayitsinda, ntabwo nibuka neza amatariki gusa nta mezi abiri aracamo, yari amahugurwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”, dukora iminsi ine niba tari itanu, icyo gihe twakoze n’ibizami kugira ngo hatoranywe abasifuzi bagombaga kuzasifura imikino gutegurwa yo ku rwego rw’Isi ya Volleyball ikinirwa ku mucanga “FIVB Beach Volleyball World Tour”, yaberaga i Rubavu, muri Kanama 2019, icyo gihe nakoze nk’uwandika amanota.

R.M: Ni iki cyagukereje kuba wakinjira mu gusifura Volleyball isanzwe ?

M.J.H: Ni impamvu nk’ebyiri; imwe wenda irumvikana ariko indi yo isa naho itumvikana. Igihe nashatse kubyinjiramo ndumva hari nko muri za 2013, igihe Rayon Sports yari ifitemo ikipe ariko kubera ko ndi umukunzi wayo, n’umuntu wese unzi azi ko nkunda Rayon Sports iyo yari imbogamizi yo kuvuga ngo uriya muntu yakinjira akaza agakorana n’abandi muri Volleyball kandi wenda harimo ikipe afana.
Ariko nanone nza no kongera kugongwa n’uko hari igihe usanga imikino yo muri Volleyball yahuye n’igihe wenda natwe tuba twagize shampiyona, kandi uri umuntu umaze imyaka nk’icumi mu basifuzi ba NPC, ni abantu bari bube bagukeneye ugasanga nibiza guhura rero byatera imbogamizi.

R.M: Kuki wumva ko kuri ubu bishoboka ko wabikora byombi?

M.J.H: Ntekereza ko mu mpamvu nkubwira ko umwaka utaha mu mipangu yange cyangwa ibyifuzo byange byombi birimo; ni uko nabanje kureba imbogamizi nahura nazo ndetse n’uburyo nabyitwaramo ikindi ni uko abo uba ugana ubereka ko naho wari uri utabaretse.

R.M: Ese ni iki abantu bakuziho kuri Rayon Sports FC ?

M.J.H: Umuntu wese waba ajya kuri Sitade yaba umunyamakuru, umukinnyi cyangwa umuntu usanzwe ukurikiranira Rayon Sports FC hafi anzi nk’umufana wayo.
Ntabwo ndi umuyobozi wa Fun Club, ndi umwe mu bantu navuga ngo bagize uruhare kugira ngo uyu munsi Fun Club yitwa ‘Gikundiro Forever’, ibe igeze aho igeze kuko ndi muyigiyemo bwa mbere nahoze mfitemo inshingano zimwe na zimwe ariko kubera ko nagize kujya ku mashuri n’izindi mpamvu runaka z’ubuzima bwa buri munsi simbashe kubana n’abandi. Mu buzima busanzwe uretse no muri Sitade no mu gace ntuyemo barabizi ko umuryango wacu twese dufana Rayon Sports.

R.M: Haba hari icyo waratira abantu wakuye mu gusifura?

M.J.H: Yego [amafaranga] nayo turayabona, si menshi ariko adufasha mu buzima bawacu bwa buri munsi ariko ikintu cya mbere, ni ikintu ukunda kandi iyo umuntu akora ikintu akunda aba yumva ku mutima hanezerewe cyangwa haruhutse.
Mu buryo bw’amafaranga, ntabwo navuga ngo ni menshi ari ngira ngo ubashije kubara niba mazemo nk’imyaka 10, si menshi cyane ariko ntekereza ko maze kubonamo amafaranga ashobora kugera muri miriyoni nk’ebyiri, si menshi cyane ariko ni ya mafaranga ashobora kugira icyo agufasha.

Mu misifurire, amafaranga aza ari make make, nko mu ma wikendi ubashije kugira ayo winjiza agasanga n’ibindi wakoraga ntekerezako bigufasha, gusa nk’uko nabikubwiye mu gihe k’imyaka ibiri iri imbere gewe nifuza gutungwa na siporo.
Ntekereza ko nta mafaranga naba naravanye mu gusifura yaba yaragiye mu bindi, nyakoresha cya kintu ku buryo nshobora ku kubwira ngo iriya Water Dispenser nayiguze mu mafaranga y’iki gihe, kiriya na kiriya kandi ugasanga ni ikintu ukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Gewe mu buzima bwange bwa buri munsi nta faranga rincika ritangiriye umumaro, kera nka za 2012 nkitangira gusifura ayo mafaranga twafataga muri NPC, icyo gihe nari mfite umuvandimwe ndihira Kaminuza, nkajya nyongeranya n’andi nabaga nabonye wena mu biraka bimwe na bimwe nakoraga ndi n’umunyeshuri.

R.M: Ubona abari n’abategarugori biborohera gusifura, inama wabagira ni iyihe ?

M.J.H: Gusifura simbona ko ari ibintu bitadushobokeye, gusa imbogambizi ya mbere duhura nayo ni yo kwitinya, iyo uyirenze ukitinyuka, utinyuka n’abandi. Nakangurira abakobwa kwitinyuka bakaza tugakora, basaza bacu barashoboye hari ibyo tubigiraho ariko natwe turashoboye, kubera iki se wowe mukobwa abahungu batakwigiraho.

R.M: Tubashimiye ku bw’iki kiganiro twagiranye

M.J.H: Namwe murakoze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo