Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yamaze kugera mu Rwanda ahita atangaza ko ubu ikihutirwa ari ukubaka ikipe nziza.
Ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yemeje ko uyu mutoza w’imyaka 64 wayandikiyemo amateka akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup muri 2018, akayihesha Shampiyona ya 2018-19 ari na yo baheruka ko ari we uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2024-25.
Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira ku wakane nibwo Robertinho yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho yakiranywe ubwuzu na bamwe mu bakunzi ba Gikundiro bari bamutegereje.
Yakiriwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben ndetse na Muhawenimana Claude uyobora abafana.
Robertinho yishimiye cyane kongera kugaruka mu Rwanda, avuga ko intego ari ukongera kubaka Rayon Sports itinyitse itwara ibikombe.
Ati “Nishimiye cyane kugaruka hano i Kigali, ni mu rugo kandi Rayon Sports ni umuryango wanjye. Ni umwanya wo gutegura ikipe ikomeye n’abakinnyi beza bo gutwara ibikombe. Intego ni ugusubiramo akazi n’ibihe byiza ikipe yagize n’ahashize hanjye.”
Uyu mutoza ukundwa n’Aba-Rayon, yabajijwe niba uyu mwaka ashobora guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 5 agihari, avuga ko ubu ikihutirwa ari ukubaka ikipe nziza.
Ati “Ikintu cya mbere tugomba kumva ubu ni ukubaka ikipe nziza, ni umwanya wo gushaka abakinnyi beza bakajya ku rwego rumwe kandi rwiza.”
Yakomeje avuga ko yizera ko abakunzi b’iyi kipe bazajya baza kubashyigikira, ngo ntazibagirwa umukino batsinzemo APR FC 1-0.
Ati "Ndizera ko abafana ba Rayon Sports bazajya baza buri munsi ku myitozo, ku munsi w’umukino hamwe n’ibyiyumvo byabo ntigeze nibagirwa mu gihe cyashize ubwo twatsindaga APR igitego 1-0 kuri penaliti. Hano ni nko muri Brésil, abantu bafunga buri kimwe bakaza ku muhanda kwishima. Ni yo mpamvu Robertinho yemeye kugaruka kuko nkunda Kigali kandi kugira ngo ntware ibikombe.”
Robertinho ageze mu Rwanda mu gihe ingebihe ya Shampiyona yasohotse aho izakina umunsi wa mbere tariki ya 17 Kanama 2024 icakirana na Marines FC.
Iminsi 1800 niyo yari iciyemo
Robertinho yavuye mu Rwanda tariki 21 Kanama 2019 ari nabwo yari atandukanye na Rayon Sports. Haburaga iminsi itageze ku kwezi ngo imyaka 5 yuzure neza kuko ubu hari hashize iminsi 1800 avuye muri Rayon Sports.
Nyuma yo kuva muri Rayon Sports , Robertinho yagiye muri Gor Mahia atatinzemo kubera ikibazo cy’ibyangombwa, akomereza muri Vipers yo muri Uganda.
Yagiriye ibihe byiza muri iyi kipe kuko yegukanyemo Igikombe cya Shampiyona y’u Bugande ndetse anageza iyi kipe muri ¼ cya CAF Champions League.
Yahise akomereza muri Simba SC aho mu mikino 18 yatoje yatsinzwemo umwe gusa yandagajwemo na Yanga SC ibitego 5-1 wanatumye yirukanwa.
Urukumbuzi bari bamufitiye rwatumye bemera kumutegereza igicuku cyose
Itsinda ry’abari bahagarariye Gikundiro Forever mu kwakira Robertinho
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>